Zari Hassan yahishuriye umugabo we Shakib ko azamushakiraho uwa kabiri

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho (Video) yatangaje benshi, Zari Hassan abwira umugabo we Shakib Lutaaya ko azashaka undi mugabo akabagira ari ababiri kuko itegeko rya Afurika y’Epfo ribyemera.

Zari yabwiye umugabo we Shakib ko azashaka abagabo babiri kuko itegeko rya Afurika y'Epfo ribyemera
Zari yabwiye umugabo we Shakib ko azashaka abagabo babiri kuko itegeko rya Afurika y’Epfo ribyemera

Aba bombi bari bamaze igihe batagaragara mu ruhame bari kumwe, bongeye kugaragara muri iyo videwo baganira ariko basa n’abatongana, Zari arimo abwira Shakib ko naramuka amuciye inyuma azashaka undi mugabo kugira ngo abagire ari babiri.

Muri iyo videwo, Zari yabwiye Shakib ko gushaka abagabo benshi byemewe mu itegeko ryo muri Afurika y’Epfo, ku by’ibyo rero ko azashaka undi mugabo Shakib nakomeza kwitwara nabi.

Muri iyo videwo, mu gihe Zari Hassan yarimo abwira Shakib ko azashaka undi mugabo, Shakib we nta magambo menshi menshi yamusubije, uretse kuvuga ngo, "Ndakuzi".

Zari Hassan w’imyaka 43 y’amavuko, akomoka muri Uganda akahagira n’ibikorwa bitandukanye ariko agatura muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu bagore bavugwaho kugira amafaranga menshi akura mu bushabitsi butandukanye ndetse akaba umunyamidelikazi ukomeye akabifatanya no gutegura ibitaramo.

Uyu mugore ubwo yatangazaga ibyo gushaka undi mugabo wa kabiri kuri Shakib w’imyaka 31, benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga byarabatangaje cyane.

Muri iyo videwo yashyizwe ku rubuga rwa Instagram, Zari yabwiye Shakib ko amategeko mashya ya Afurika y’Epfo yemera ko umugore agira abagabo babiri, bityo ko atagomba kumukinisha.

Yagize ati, "Ngaho tekereza mfunzwe muri gereza nkisigira abana ngo kuko wanciye inyuma, mwana nzashaka undi musore, maze ngire abagabo babiri, Afurika y’Epfo twemerewe kugira abagabo babiri, ni Afurika y’Epfo nshya. Itegeko ryaratowe mu Nteko Ishinga Amategeko, twemerewe kugira abagabo babiri”.

Nyuma y’aho, uwo mubyeyi w’abana batanu, barimo babiri yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yongeye guhamiriza Shakib ko ariwe wa nyuma yifuzaga gushaka.

Yagize ati, "Ni wowe mugabo wanjye wa nyuma n’umukunzi wanjye wa nyuma. Ubu wamaze gufatirwwa muri ibi”.

Ibibazo mu mubano wa Zari na Shakib byanavuzweho ku mbuga nkoranyambaga ubwo Diamond Platnumz yajyaga muri Afurika y’Epfo, kwizihiza isabukuru y’umwana w’umukobwa yabyaranye na Zari, ibirori by’iyo sabukuru bikaba byarabaye ku itariki 10 Kanama 2024.

Icyo gihe Zari yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangira kunenga Shakib kuba atigirira icyizere, ko ari cyo gituma yababajwe no kuba Diamond waje iwe muri Afurika y’Epfo mu gihe Shakib we yari Kampla muri Uganda.

Zari icyo gihe yavuze ko atari azi ko Diamond aza muri ibyo birori, ko nawe byamutunguye, bitewe n’uko adakunze kumuhamagara kuri telefone, kuko avuga ko adakunze kumwitaba, ahubwo akaba yaraje muri urwo rugo binyuze muri umwe mu bantu baba kwa Zari kuko yamuhaye nimero zabo za telefoni kugira ngo ajye abahamagara igihe ashatse kuvugisha abana be.

Ariko yongeraho ko nubwo bimeze bityo, atagikundana na Diamond nk’uko Shakib abikeka, ariko ko Diamond afite uburenganzira bwo kuza kureba abana be, na cyane ko atanga amafaranga yo kubitaho mu byo bakenera nubwo atakibana na Zari, ndetse n’amafaranga yo gutegura ibyo birori by’isabukuru ngo ayashyiramo uruhare rwe.

Mu magambo akomeye Shakib yavuze kuri Zari nyuma y’icyo kibazo, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Zari ashaje cyane ku buryo atazamubyarira umwana, uretse ko nyuma ngo yahise yigarura asiba ubwo butumwa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka