Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje ko atwite

Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda ukundwa na benshi, Anne Kansiime, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, amaze gutangaza ibyishimo afite kuko yasamye.

Anne Kansiime yatangaje ko atwite
Anne Kansiime yatangaje ko atwite

Mu magambo yatangarije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yamaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike azabona ishami rimushibutseho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Kansiime yabitangaje ndetse avuga ko ku wa Gatanu tariki 16 mata 2021 ari bwo azasangiza abakunzi be kuri you tube ibyishimo afite, ubwo yavugaga ko yari akumbuye abamukurikira ndetse ko afite byinshi byo kubabwira.

Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana, cyane cyane mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari na ho abantu bahera bamwita umwamikazi wa komedi muri aka Karere.

Tariki 3 Kanama 2019 ubwo Anne Kansiime yatumiraga uwitwa Nana Kaga ku muyoboro we wa YouTube Channel, baganira ku bunararibonye bwe ku rushako harimo n’uko umukobwa ashobora kwitangira amafaranga y’ubukwe (inkwano) n’ibindi byinshi kuri iyo ngingo, maze biza kugaragara ko mu byo Anne Kansiime yavugaga harimo umugabo we wa mbere batandukanye.

Yakunze kumvikana mu mbwirwaruhame ze zo gusetsa asa nk’ugaragaza uko urushako rugorana ariko utabasha kugira uwo ubwira agahinda kawe.

Tariki 6 Kamena 2015 ubwo yari mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali, mu byo yavuze bisetsa abantu nk’ibisanzwe, yavuzemo ubuzima bwite bw’urugamba ahura na rwo rwo kuba yarashatse ariko akaba atarabyara.

Ati “birababaje kubona wibaza icyo wakora ukakibura kugira ngo ubone ko wasama kandi nyamara atari wowe utanga umwana, negereye abakuru bose uko nshoboye bakambwira byinshi bitandukanye yewe bigoye bishobora gutuma umugabo akwirukana”.

Yagize ati “Rimwe bampaye umuti wo guca amababi nkayahekenya nkayashyira mu itama rimwe ry’ibumuso irindi tama nkashyiramo amazi maze nkagenda mvugiriza nkazenguruka inshuro eshatu, munyumvire namwe ibyo bintu ugomba kubikora mu ibanga umugabo wawe atabizi, ni agahinda urushako ntirworoshye.”

Hashize iminsi nibwo byashyizwe hanze ko yatandukanye n’umugabo we Gerald Ojok.

Mu mwaka wa 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kansiime yatangaje ko afite umukunzi mushya kandi ko amwishimiye, ibivugwa ko yari na ‘manager’ we cyangwa uyobora ubuhanzi bwe akunze kwita “Kantu”, ijambo yanakoresheje ku mugoroba wo kuwa 14 mata 2021 avuga ko mu minsi mike azabona "Kantu mutoya".

Anne Kansiime afite imyaka 34, yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale muri Uganda y’Iburengerazuba. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Ibinyamakuru bimwe byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda ruherereyemo byamuhaye izina rya “East Africa’s Queen of Comedy”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishaka gusobanura ko ariwe mwamikazi wa komedi muri aka karere.

Amashuri abanza Kansiime yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabare. Icyiciro rusange n’icyiciro gikurikiyeho kugeza asoje amashuri yisumbuye yabyigiye ku ishuri ry’abakobwa riherereye mu gace ka Bushenyi ryitwa Bweranyangi Girls’ Senior Secondary School .

Kansiime yize kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Makerere University, mu bigendanye n’imibanire y’abantu (Social science).

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu mwaka wa 2007 acyiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory.

Kansiime n'inshuti ye bivygwa ko ari we bagiye kubyarana
Kansiime n’inshuti ye bivygwa ko ari we bagiye kubyarana

Iryo tsinda rimaze gusenyuka, yinjiye muri Theatre Fun ryasimbuye irya mbere. Iri tsinda ryakinaga udukino twaryo buri wa kane nimugoroba, udukino twiza tugacishwa kuri televiziyo ya NTV Uganda mu kiganiro cyitwa Barbed Wire cyaje guhindurirwa izina cyitwa U-Turn.

Kansiime kandi yamenyekanye mu kiganiro cya MiniBuzz yafatanyaga na Brian Mulondo cyabaga kivuga ku ngingo zinyuranye abantu bagendaga batangaho ibitekerezo ariko bigakorwa mu buryo bwo gusetsa.

Muri 2014 yatangiye kujya ashyira amashusho y’imwe mu mikino ye isekeje ku rubuga rwa YouTube.

Abantu batangiye kumubwira ko ari byiza, bimutera imbaraga zo gushyiraho amashusho menshi ashoboka.

Byatumye televiziyo yo mu gihugu cya Kenya imuha umwanya wo kujya anyuzaho ikiganiro inshuro 1 mu cyumweru, ari na ho haturutse ikiganiro yise ‘Don’t mess with Kansiime’.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2014, umuyoboro we wa Youtube wari umaze gusurwa na miliyoni 15 zarebaga amashusho ye anyuranye yashyizeho.

Kurebwa cyane kw’amashusho yashyiraga kuri YouTube, byatumye BBC Focus on Africa imukoraho ikiganiro.

Impano ye yo gusetsa yamugejeje mu bihugu binyuranye agenda akoramo ibitaramo, muri ibyo twavuga nk’u Rwanda, Zambia, Malawi, Nigeria, Botswana, Ubuhinde, Ubwongereza n’ahandi hanyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko atwite.Ariko uburyo yatwitemo,ntabwo buhuye n’ibyo imana idusaba.Imana idusaba kuryamana n’umuntu umwe gusa,binyuze mu mategeko.Ntabwo ari byiza kubabaza imana yaduhaye ubuzima.Ababikora bose nayo izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.

bitariho yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka