Abana bane ba Angelina Jolie na Pitt bikuyeho izina rya se

Maddox, umuhungu wa Angelina Jolie na Brad Pitt, ibyamamare mu gukina amafilime muri Amerika, yikuyeho izina rya se, akaba ari we ubikoze nyuma y’abavandimwe be batatu (3) mu bana batandatu (6) b’abo babyeyi.

Ubusanzwe uyu muhungu wa Angelina Jolie na Brad Pitt yitwa Maddox Jolie-Pitt, mbese yari afite amazina y’ababyeyi be bombi, bikaba bivugwa ko yafashe icyemezo cyo guca burundu umubano n’uwo mubyeyi we w’icyamamare muri Hollywood.

Ibi bigiye ahagaragara nyuma y’uko Maddox yari asanzwe yarahinduye izina akoresha mu kazi, akuramo irya se. Mu mazina agaragara y’abakinnyi n’abagize uruhare muri filime nshya ya Angelina Jolie yitwa Couture, Maddox yanditsemo yitwa ‘Maddox Jolie’ gusa, kuko irya Pitt yarikuyeho.

Angelina Jolie na Brad Pitt baratandukanye, ariko bakaba bari babyaranye abana batatu ariko bakaba barera n’abandi babatu, bose bakaba batandatu ari bo Maddox w’imyaka 24, Pax w’imyaka 22, Zahara w’imyaka 20, Shiloh w’imyaka 19 ndetse n’impanga ari zo Knox na Vivienne bafite imyaka 17.

Maddox aje rero akurikira abavandimwe be mu kwikuraho izina rya se, kuko uwitwa Shiloh na we yamaze guhindura izina mu buryo bwemewe n’amategeko. Zahara na we yaretse gukoresha izina rya Pitt ariko mu buryo butanditse byemewe n’amategeko, bivize ko risigaranywe na babiri gusa.

Mu mwaka wa 2021, Maddox yatanze ubuhamya bushinja se mu rubanza rukomeye rw’ubutane hagati ya Brad Pitt na Angelina Jolie, ibintu bitashimishije Pitt.”

Angelina Jolie yashakanye na Brad Pitt mu 2014 nyuma y’imyaka irenga icumi bakundana kuva bakinana muri filime Mr and Mrs Smith, ariko baza gutandukana mu 2019.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka