Jumong yaba aherutse i Musanze muri gahunda yo kubaka inzu y’ubucuruzi
Icyamamare mu gukina firime w’umunya Koreya y’Epfo, Song II Gook, uzwi cyane nka Jumong, ngo yaba aherutse mu Rwanda kureba uko yakubaka inzu y’ubucuruzi, izibanda ku kuzamura imibereho y’abagore b’abapfakazi mu karere ka Musanze.
Uyu mugabo w’imyaka 42, yamenyekanye cyane akina mu rukurikirane rwa sinema rwitwa ‘Jumong’, firime yanamwitiriwe, ikaza gukundwa na benshi mu bice byose by’isi ndetse no mu Rwanda ikaba ikunzwe ku buryo budasubirwaho.
Nk’uko twabitangarijwe na Che Joon Yu, umunya Koreya y’Epfo wigisha nk’umukorerabushake mu ishuri ryisumbuye ry’idini ya Islam mu karere ka Musanze, ngo Jumong yamaze icyumweru cyose cya nyuma cy’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka mu Rwanda.
Ati: “Jumong yari mu Rwanda. Yari aje kureba uko yakubaka inzu y’ubucuruzi izakorerwamo ahanini n’ abapfakazi. Hari abapfakazi benshi muri Musanze kandi benshi usanga bakorera hamwe. KOICA yashatse uko yabafasha, maze Jumong nawe akaba yari yaje muri uwo mushinga”.
Che Joon Yu avuga ko Jumong yabashije gusura ibice bitandukanye by’igihugu, harimo nka Musanze, Muhanga ndetse n’ibice bitandukanye muri Kigali, aho yabashije gusohokera mu ma resitora atandukanye y’Abayapani n’Abanyakoreya muri Nyarutarama n’ahandi muri Kigali.
Kimwe n’ibindi byamamare, Jumong ntabwo yigeze atangaza iby’uru ruzinduko rwe mu Rwanda, ahubwo akaba yarahisemo kurukora nk’umuntu usanzwe, akora uko ashoboye haba itangazamakuru ryo mu gihugu cye ndetse n’iryo mu Rwanda ntiryamenya ko ahari kugeza asubiye iwabo.
Jumong akomoka mu muryango uzwi cyane mu gihugu cya Koreya y’Epfo, kuko sekuru Kim Chwa Chin ari intwari muri kiriya gihugu, bitewe n’uko yaciye ubucakara ndetse akaba n’umwe mu baharaniye ubwigenge bw’igihugu.
Nyina umubyara ni Kim EuL Dong, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Koreya y’Epfo, ndetse akaba n’ ukuriye ishyaka Aenuri muri kiriya gihugu.
Uretse kuza mu Rwanda bucece, uyu mugabo asanzwe azwiho kudakunda kwigaragaza, kuko ubwo yashakaga umugore, yabanje guhisha amazina y’uwo mufasha we, dore ko bari banasezeranye mu ibanga rikomeye. Cyakora yaje gutangaza ko uwo bagiye kubana yitwa Jeong Seung Yeon.
Jumong yakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bituma muri Leta ya Hawai bagira umunsi witiriwe Song II Gook buri tariki 21 z’ukwa gatatu kuva mu 2009.
Uretse kuba yaranakinnye ama filime agakundwa ku isi yose, uyu mugabo yanahagarariye igihugu cye mu mikino Olympic yabere i Seoul mu 2008 mu mukino triathlon (aho umukinnyi akina icyarimwe, asiganwa, ariyo gusiganwa ku magare, akarivaho asiganwa mu mazi yoga, agasohoka muri pisine asiganwa ku maguru, utanze abandi akaba ariwe utsinze).
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Abapapa ndifuza kubasuhuza
TURABASHIMIRA IBYO MUTUGEZAHO
Jumong ndamwemer es ivyonmvise nukuri iryankuru yarabaye imber y uko yesu abahO?
nangendamwemera PE!icyamunyereka
Ni Umuhanga Muri Film Ya Jumong Aba Afite Ubwenge
Nanj ndamwemera kandi cane na filime yiw yakina afis ikigongw cogukunda abitishoboy non kugira ndonke ifirime yiwe amasanamu nobigenza gut?
ngewenkunda jumong kuvanabona flime yiwe mporamutekereza akina ibintu bibaho nifuza icyampuzanawe.
NANGE.NKUNDA JUMONG,ARIKOSINZIUKUNTUNAZAHURANAWE,IMANAIKOZE IBITANGAZA.YAGARUKA,BIBAYE,NAKORA UKONSHOBOYE, TUKABONANA MURAKOZE,KUBWAMAKURU.MUTUGEZAHO
JUMONG,TURAMUKUNDA,DUKUNDA,IMIPANGOYE,YOSE,NTIJYA,IPHA,UBUSA,AKENEWE,MWITERAMBERE,RYU,RWANDA
agiye guteza abagore bi musanze imbere nibyiza kbs ndetse numujyi muri rusange.
jumong nanjye ndakwemera uzagaruke kuko ukina filimi zikanezeza benshi mu rwanda
jumong yarakoze kugera murwanda