#MissRwanda2021: Ikanzu Miss Jolly yaraye aserukanye yavugishije benshi

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yaraye agaragaye mu birori byo guhitamo abakobwa 20 bazahatanira ikamba rya Nyampinga 2021 byabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, akaba yari yambaye ikanzu yavugishije benshi kubera imiterere yayo.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Miss Jolly yagaragaje amafoto yifotoje yambaye iyo kanzu igaragaza ibice by’umubiri nk’imbavu, inda n’umugongo, ikaba ndende cyane ku buryo ifite n’ibikururuka inyuma iyo agenda. Ubutumwa bwaherekeje ayo mafoto bwashimiraga uwamudodeye iyo kanzu.

Mu bagize icyo bavuga kuri iyo kanzu kuri Twitter, hari uwitwa Ruhurwinda wavuze ko yari yambaye neza iryo joro. Uwitwa Frank ati “Aho kwica style rata wakwicwa n’umusonga, wambaye neza Miss w’ibihe byose, ramba ramba”.

Icyakora hari n’abamunenze nka Mama J wagize ati “Nibaza impamvu ba Role model muvuga atari bo mukurikiza no mu kwambara. Wari wabona yambara yagaragaje ibice by’umubiri kweli? Uzi ko uramutse ubaye nk’umuyobozi runaka wiyubashye, iyo foto wajya uyireba agahinda kakakwica!”

Kuri uwo mugoroba, Miss Jolly ntiyagaragaye mu kanama nkemurampaka muri icyo gikorwa nk’uko byari bisanzwe kuva muri 2018, gusa nta mpamvu yatangajwe y’iryo hagarikwa rye, icyakora yagaragaye atanga ‘Pass’ ku bakobwa bemerewe gukomeza guhatana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ndatekereza atariwe wenyine murebe na biyamamaza ntakigenda kbx

Liliane Alone yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Rwose uyu mukobwa ntakwiye kuba Miss!
Njyewe mbona n’ubwiza ntabwo afite, atazishuka rwose, nawe se imbavu arazanitse kukarubanda, rwose umuco nkuyu ntukwiye umwari w’u Rwanda.

deboss yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

babe bamuteye umugongo ni ukuvuga ko atumva kuba nyampinga biragaragara yamaze kwangirika ahubwo agire ashyingirwe ataradusebya imitekerereze iracyari iyabana

musa yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

ibi bintu si byiza ndakurahiye ngwee muciye igihano cyo kubura umugabo

alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Sinumva impamvu kuheza ubu bataramwambura iyi titre y’ubu Miss. ateye iseseme. Mbega impammvu!!!ni akaga!

Rwabugili yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Jyewe nk’umnutu wubaha Imana nkaba n’umuyarwandakazi iyi kanzu ndayigaye rwose ibi ntibikwiriye. Ariko rero nk’umuntu ujya akurikirana iby’amarushanwa y’Abamiss ku isi ( Miss World ) Ndabona rwose yari yambaye neza.... maze abandi bakuramo byose bagasigarana imyenda y’imbere yonyine!!!!
Nibyiza gutoza barumunawe kwambara ubusa, kuko nibaduserukira muri Miss World bizabasaba gukuramo byose usibye ikariso n’isutiye!!!
Courage, courage Miss Joly....... ubutaha iyo kanzu uzayigire ngufi cyane tubone n’intege .... urabyemerewe.

Karangwayire Lea yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Ibyo nendaga,kuvuga Maman J yabimvugiye uziko iriya photo y iriya kanzu izamuherekeza ubuzima bwe bwose!!kuba umuyobozi byo yabashyizeho akadomo,bajya nomubintu batazi bagira amahirwe bigatuma badatekereza Kwitwa cyangwa kuba Miss ni kintu gikomeye ninikigeragezo gikomeye kuko nibyo ubona ubwabyo byakabikweretse suko uba uli igitangaza,suko uba uruta abandi gusa iyo ubaye we ugomba kuba icyitegererezo,abantu bakuru urubyiruko rutangiraho urugero!!gutanga urugero sukwambara ubusa inda imbavu,zumwali umugongo wo guheka sibyo kwanika,kugasozi!ababyeyi,aliko nabo bajye bakebura abana niyo yaba Miss agomba inama *

lg yanditse ku itariki ya: 8-03-2021  →  Musubize

Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa mu ruhame bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.

abizera yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka