#MissRwanda2021: Abakobwa 20 bazakomeza baramenyekana kuri uyu wa Gatandatu

Irushanwa rya Miss Rwanda ririmo abakobwa 37 barimo guhatanira ikamba ry’uyu mwaka, uyu munsi haramenyekana 20 bazakomeza.

Ku itariki 20 Gashyantare 2021 abagize akanama nkemurampaka karateranye gaha abakobwa 37 amahirwe yo gukomeza irushanwa, buri karere kari gaharariwe.

Kugeza ubu buri mukobwa yahawe code atorerwaho, ibi bihesha amahirwe babiri bazagira amanota menshi kurusha abandi guhita bakomeza mu cyiciro gikurikira nta kindi kibagoye.

Abandi 18 basigaye bagomba gukomeza barahabwa amahirwe n’akanama nkemurampaka bitewe n’imishinga yabo n’ibindi bibazo babazwa n’uko bari bubisubize.

Ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, abo bakobwa uko ari 37 baraye mu ihoteri ‘La Palisse Nyamata’ mu Karere ka Bugesera aho bagiye mu mwiherero.

Bakihagera baherekejwe n’imiryango yabo, babanje gupimwa icyorezo cya covid19 no gusobanukirwa amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba, haraza kumenyakana abakobwa 20 bakomeza irushanwa na 17 baza gutaha, ku bifuza gukurikira uwo muhango ukaba uri butambuke kuri televiziyo ya KC2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka