Miss Rwanda 2021: Abazahagararira Intara baramenyekana kuri uyu wa Gatandatu

Ubuyobozi bwa ‘Rwanda Inspiration Back Up’ butangaza ko ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, ari bwo hazatangazwa abakobwa ba Nyampinga bazahagararira Intara zose mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021.

Abiyamamariza kuba Nyampinga 2021 bohereje amashusho basubiza ibibazo babajijwe
Abiyamamariza kuba Nyampinga 2021 bohereje amashusho basubiza ibibazo babajijwe

Irushanwa rya Miss Rwanda ritoranywamo umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda, iya 2021 ikaba ifite umwihariko kuko abakobwa bari basanzwe batorwa biyerekanye ndetse basubiriza ibibazo imbere y’abakemurampaka, uyu mwaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up, butangaza ko bwakiriye ubusabe bw’abakobwa babarirwa muri 400 basabye bakoresheje ikoranabuhanga, ndetse n’ibikorwa byo gusubiza ibibazo hakoreshwa uburyo bwa video.

Tariki ya 17 Gashyantare abagize itsinda nkemurampaka ni bwo batangaje ko barimo gusoza amashusho y’abakobwa bashubije ibibazo ndetse abatsindiye guhagararira Intara bakazatangazwa tariki ya 20 Gashyantare.

Ibirori byo gutangaza abo bakobwa bikaba bizanyuzwa kuri televisiyo y’u Rwanda, ndetse no ku miyobora ya Rwanda Inspiration Back Up.

Nyampinga w’u Rwanda ucyuye igihe, Nimwiza Meghan, avuga ko bizeye ko abakobwa basubije neza.

Agira ati“Turizera ko abakobwa basubije neza kuko ibibazo babajijwe byari byoroshye, kandi byarebaga ku mishanga yabo baramutse batsindiye ikamba, icyo COVID-19 yabigishije n’icyo bashingiraho kugira ngo bashobore kwemererwa”.

Nimwiza asaba abakobwa gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, kuko barwaye bacikanwa no kwitabira amarushanwa.

Akomeza avuga ko irushanwa rya Nyampinga uyu mwaka ryatunguranye cyane, kuko hagendewe ku bihe u Rwanda rurimo habonetse abakobwa benshi.

Ati “Kuri twe birashimishije kuko bigaragaza ko hari abakobwa benshi baba bategereje aya mahirwe kandi baba bariteguye, bitwereka ko umwana w’umukobwa aba yifuza kwiteza imbere mu bihe bisanzwe no mu bihe by’icyorezo”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe mu Ntara hatorwa abakobwa batandatu ariko bashobora kurenga bitewe n’uko abakemurampaka babibonye, kuko hari abakobwa benshi basubije neza kandi bujuje ibisabwa ku buryo umubare ushobora kurenga.

Abakemurampaka mu gikorwa cyo kureba amashusho yoherejwe n'abiyamamariza kuba Nyampinga
Abakemurampaka mu gikorwa cyo kureba amashusho yoherejwe n’abiyamamariza kuba Nyampinga

Bimwe mu byahaye amahirwe abakobwa kwiyandikisha ari benshi birimo kuba harongerewe imyaka, aho hemewe abafite imyaka hagati ya 18-28, mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iryo rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Ibyo bikiyongeraho ku kuba umukobwa wemerewe kujya mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, yarasabwaga kuba yararangije amashuri yisumbuye, atarabyaye, afite ubuzima buzira umuze ndetse atarashatse umugabo.

Byari bimenyerewe ko hatangwa amakamba ya Miss Rwanda harimo iry’igisonga cya mbere, icya kabiri, uwakunzwe n’abantu, uw’umurage ndetse n’uwabanye neza na bagenzi be, ariko uyu mwaka ngo hazanatangwa iry’umushinga ufite agashya ndetse n’uwagaragaje impano yihariye kurusha bagenzi be.

Ikindi kiziyongera ku byiza mu marushanwa yo gutora Nyampinga w’u Rwanda ni uko abakobwa 20 bazagera mu kiciro cya nyuma bazahabwa buruse zo kwiga muri kaminuza.

Mariya Yohana ari mu bakemurampaka
Mariya Yohana ari mu bakemurampaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubu bujyo bwakoreshejwe bwatumye abeshi batinyuka ubwo ubundi batinyanga uruhame naba kemurampaka byaba byiza bikomeze uko ubwiyogere bwaba bwishi.

Kajen innocent yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Gusa injonjora ryabo nta kuri rifite nagato, ibigenderwaho barabyandika gusa ariko ntibikurikizwe kubera amanyanga.Imana izababaza impamvu barenganya.ntakuri rifite. Birababaje pe.

Esperance yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Miss ucyuye igihe ntabwo ari Mwiza Meghan ni Nishimwe Naomi

Denise yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

NDABAKUNDACYANE

ISIMBI REBECCA yanditse ku itariki ya: 20-02-2021  →  Musubize

Muzashyireho na mister Rwanda naho ubundi ibi ni ivangura kubana babahungu

Humura yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka