Dore abakobwa 20 bazatorwamo Miss Rwanda 2021
Abakobwa 20 batoranyijwe muri 37 nibo bagiye gutangira umwiherero i Nyamata, muri bo hakazavamo Miss Rwanda 2021.
Mu birori byabereye kuri television ya KC2 mu ndimi eshatu zitandukanye Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza ku mugoroba wo ku wa 6 Werurwe 2021, abakobwa 20 bahawe amahirwe n’akanama nkemurampaka yo gukomeza mu cyiciro gikurikira bamenyekanye.
Babiri muribo aribo Kabagema Laila na Ishimwe Sonia bakomeje babikeaha amanota menshi bagize biturutse mu majwi y’ababatoye, yaba ku butumwa bugufi ndetse n’izindi mbuga.
Aba nibo bakobwa bakomeje.
1 Ingabire Grace (No.7)
2 Ingabire Esther (No.6)
3 Ishimwe Sonia (NO.10)
4 Kabagema Laila (No.11)
5 Musango Nathalie (No.19)
6 Kayitare Isheja Morella (No.14)
7 Gaju Evelyne (No.5)
8 Akaliza Hope (No.2)
9 Akaliza Amanda (No.1)
10 Isaro Rolita Benita (No.9)
11 Uwase Phiona (No.35)
12 Uwase Kagame Sonia (No.34)
13 Uwankusi Nkusi Linda (No.32)
14 Umutoniwase Sandrine (No.29)
15 Umutoni Witness (No.28)
16 Umutesi Leah (No.27)
17 Teta Larissa (No.23)
18 Musana Teta Hense (No.18)
19 Karera Chryssie (No.12)
20 Kayirebwa Marie Paul (No.13)
Emma Claudine umwe mu bagize akanama nkemurampaka yasobanuye ibyagendeweho batora abo bakobwa 20.
Yagize ati “Twarebaga uburyo buri mukobwa yiyerekanye ingendo ye nuko atambuka, twarebaga icyo umukobwa yasubije n’uko yagisubije”. Hiyongeraho ubwiza, ubwenge n’umuco.
Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2021
- Ingabire Grace ni we ubaye Miss Rwanda 2021
- #MissRwanda2021: Kuri uyu mugoroba haramenyekana uwegukana ikamba
- #MissRwanda2021: Abashyitsi banyuranye bakomeje gusura abakobwa mu mwiherero
- #MissRwanda2021: Ikanzu Miss Jolly yaraye aserukanye yavugishije benshi
- #MissRwanda2021 : Abakobwa bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bamenyekanye (Amafoto)
- Video: Miss Meghan yahishuye umwihariko wa Miss Rwanda 2021
- Miss Rwanda 2021: Abazahagararira Intara baramenyekana kuri uyu wa Gatandatu
- Aba ni bo bagize Akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2021
- Miss Rwanda 2021: Amajonjora y’ibanze agiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
- Ibiro, uburebure n’imyaka byahindutse ku bitabira Miss Rwanda
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri nibyiza kuba bashiki bacu bahatanira igikombe cyubwiza nubunararibonye kuko bitwereka aho bashiki bacu bava naho bajya mugutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu.nimururwo rwego rero ndumva amahirwe nge nyahaye Uwase kagame sonia nimero 34
Kuringe ndabona hatorwa umukobwa wiyubaha kandi ukunda kugaragara uko ari kdi ugira umuco,mwibukeneza umwami bamuzanira abakobwa ngwahitemo,bakazabihinduye ukobatari,gicanda yamugera imbere umukobwa warezwe neza,arapfuma ararira kubera ko yiyerekanye ukwari umwami abibonye ati uyuniwe mpisemo.
ndifuzako mwatora umu miss ufite ubumenyi buhagije kand wiyubaha akubahisha nigihugu cye
Tudatoye nkusi Linda twatorande umukobwa ushikariza urubyiruko gushakira amahirwe mubuhinzi bwakinyamwuga.
ndifuzako mwatora umukobwa mwiza wiyubaha kandi akanahesha igihugu cyacu ishema kubwiyompamvu mpisemo ingabire Grace
ndifuza ko INGABIRE Grace ariwe waba miss 2021 uriyamwana ni mwiza ikamba ararikwiye
Kubwanjye hatorwa umukobwa wiyubaha Kandi uhesha ishema igihugu nikubwiyo mpamvu mpisemo Ingabire Grace murakoze.
Ese batondetse hakurikijwe iki? Kuki harimo abafite amafoto? Ese ntabwo bari bahari. Mudusobanurire.