ArtRwanda-Ubuhazi: Basobanukiwe ko ubuhanzi atari ukwishimisha ahubwo ari umutungo umuntu aba afite

Abahanzi bahawe amahugurwa mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi bavuga ko basobanukiwe neza ko ubuhanzi atari ukwishimisha cyangwa kunezeza abandi gusa ahubwo ari umutungo umuntu aba afite ushobora kumufasha.

Byari ibirori byari bibereye ijisho
Byari ibirori byari bibereye ijisho

Ni bimwe mu byatangajwe mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, ku bahanzi 60 bari bamaze igihe cy’umwaka bahabwa amahugurwa nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa ritegurwa rikanashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), hagamijwe kugaragaza no gushyigikira impano zibarizwa mu cyiciro cy’inganda ndangamuco.

Mu gihe cy’umwaka bari bamaze, bahawe amahugurwa mu bintu bitandukanye birimo ibyiganjemo kumenya uko babyaza ubuhanzi bwabo umusaruro bukarushaho kubagirira akamaro.

Muri ibyo birori hakinwe umukino 'INTAMBWE Y'INGANZO' wakinwe n'abahanzi ba ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro II bafatanyije n'izindi ntore z'u Rwanda
Muri ibyo birori hakinwe umukino ’INTAMBWE Y’INGANZO’ wakinwe n’abahanzi ba ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro II bafatanyije n’izindi ntore z’u Rwanda

Mediatrice Uwamahoro Teta ni umuhanzi ukora ubugeni mberajisho, avuga ko mu gihe cy’umwaka bamaze bahugurwa, babonye ubumenyi bwinshi bubafasha gusobanukirwa ko kugira impano gusa bidahagije ahubwo bagomba no gukora kinyamwuga.

Ati “Twahakuye ubumenyi butandukanye kuko twahawe n’amasomo y’ubucuruzi, umuntu akaba azi ngo abakiriya be ni bande, ku buryo ibyo byose bitagupfira ubusa, ndumva ari ubumenyi ngiye gukoresha impano yanjye ntibe impano gusa ahubwo ikajya inyinjiriza amafaranga ikantunga mu buzima bwose, kubera ko mbere nabikoraga mu kavuyo kuko nari mfite indi mirimo yindi nkora, nkayivamo nkisanga ndimo gukora ubugeni n’ijoro mugitondo ndi buzinduke, ariko ubu nta yindi mirimo yindi ngikeneye uretse gusa gukora ubugeni.”

Basobanukiwe ko ubuhanzi atari ukwishimisha ahubwo ari umutungo umuntu aba afite
Basobanukiwe ko ubuhanzi atari ukwishimisha ahubwo ari umutungo umuntu aba afite

James Musafiri ni umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime, avuga ko umwaka amaze utamupfiriye ubusa kuko yabonye ubumenyi mu bijyanye no kuyobora no gutunganya filime ku buryo nta kabuza ko buzamufasha ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ubumenyi nakuyemo bugiye kumfasha ku isoko ry’umurimo, kuko mbere nkora filime ntabwo nabaga nzi filime ndimo gukoraho aho nzayicuruza, abantu bazayikenera, icyo izabafasha, ariko ubu ngubu nsigaye njya kuyitegura nzi abayikeneye, nzi n’aho nzayitwara, nasobanukiwe ko ubuhanzi atari ukwishimisha ahubwo ari umutungo umuntu aba afite ushobora kumufasha nk’indi mitungo abafite.”

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation yasabye abahanzi basoje amahurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi gukora ubuhanzi buboneye
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation yasabye abahanzi basoje amahurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi gukora ubuhanzi buboneye

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yabwiye abasoje amahugurwa ko bakwiye gutekereza kintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma impano ibabeshaho.

Yagize ati “Kuba umuhanzi uboneye u Rwanda, bidusaba kujya kure y’impano twifitemo, ahubwo tugatekereza ku bindi byose byatuma iyo mpano itubeshaho, kandi igatanga umusanzu ku bukungu bw’Igihugu, no kwimakaza umuco wacu.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima, yabwiye abasoje amahugurwa ko basanze hari ibyo batakoraga neza nka Minisiteri n’Igihugu muri rusange.

Minisitiri Dr. Abdallah Utumatwishima yasezeranyije abahanzi ko uzajya akoresha ibihangano byabo azajya abishyura
Minisitiri Dr. Abdallah Utumatwishima yasezeranyije abahanzi ko uzajya akoresha ibihangano byabo azajya abishyura

Ati “Uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge, kwa kundi abahanzi mwajyaga mumbaza ikibazo cy’itegeko twararisuzumye dusanga n’itegeko ryiza ariko ikintu gikomeye ni ukurishyira mu bikorwa. Ubu rero twatagiye urugendo rukomeye rw’uko tugomba kuganira n’inzego zose zikoresha ubuhanzi, ariko nibabanze bandikishe ibihangano byabo, tumenye nibyo tujya gukoresha n’ibyo aribyo.”

Arongera ati “Rwose nta muntu uzongera kwemererwa gukoresha igihangano cy’Umunyarwanda atabanje kutwishyura, kugira ngo umuhanzi abone uko abaho, ibyo ngibyo tuzabijyamo, twamenye ko hari abantu bafata filime z’abantu bakazicuruza uko bishakiye ariko abazikoze ntacyo babona, ibyo ngibyo tuzabijyamo.”

Ababyeyi bari bitabiriye ibirori by'abana babo
Ababyeyi bari bitabiriye ibirori by’abana babo

Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ryatangijwe mu 2018, aho kuva icyo gihe kugeza ubu mu byiciro bibiri bimaze gutambuka, abanyempano 138 bahize abandi, batangiye kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’amafaranga, kubera ko abanyuze mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa bonyine bamaze kugira ibigo 39 by’imishinga ibyara inyungu, aho bahanze imirimo itandukanye ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka