Amashirakinyoma ku ndirimbo ‘Adela Mukasine’ wasebejwe na mukeba we
Hari indirimbo yo ha mbere yitwa Adela Mukasine yaririmbwe na orchestre Umubano mu ijwi rya Capiteni Nsengiyumva Bernard, aho bagira bati “Adela Mukasine umukobwa wa Stanislas, yasomye wisiki arayisinda ayicuruye iramucurangura…” Nubwo uvugwa muri iyo ndirimbo yabayeho, ntabwo ibimuvugwaho byose ari ko byagenze.
Amakuru dufite ni uko Orchestre Umubano yayivanye mu gitabo cyanditswe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wayanditse ahereye ku ndirimbo yumvanye abaturage bari bazi Mukasine ariko ayandika yumva ko ari kwa kundi abaturage bahimbaga indirimbo byo kwinezeza gusa kandi nyamara hari harimo gusebanya. Orchestre Umubano nayo iyishyize mu bicurangisho ikuramo amazina amwe n’amwe kugira ngo bazimize.
Mu by’ukuri Adela Mukasine ni umukobwa wa Manihura Stanislas wari wungirije umutware (sous-chef) wo mu gace kahoze kitwa Budaha na Nyantango gaherereye mu karere ka Ngororero, ku gasozi kitwa i Kigali cya Manihura (kitiriwe se Manihura Stanislas), nk’uko byemezwa na Manihura Herman, musaza wa Adela Mukasine.
Ubwo KT Radio yasuraga Manihura Herman akaganira na Bisangwa Nganji Benjamin muri Nyiringanzo, yamubwiye ko Mukasine uvugwa muri iyo ndirimbo ari mushiki we kuri se na nyina, ariko ibyo bamuvuzeho byo gusinda agasendwa n’umugabo bitigeze bibaho.
Manihura Herman w’imyaka 83, avuga ko muri iyo ndirimbo hari n’aho bavuga amazina y’uwari umugabo wa Mukasine, ariko izina rimwe bakarihindura kugira ngo bajijishe.
Herman ati “Hari aho bavuga ngo ‘aransenze Rugirana baririmba akaba umuhungu wa Miravumba…’ mu gihe umugabo we yitwaga Kamandari, akaba mwene Mibirizi, ariko kugira ngo bayobye uburari bamwise Miravumba.”
Herman akomeza avuga ko umugabo wa Mukasine (Kamandari) babyaranye abana batatu, nyuma aza gutera inda mubyara we bwite wahabaga barabyarana amugira umugore, ari nawe ngo waje guhimba iyo nkuru.
Kamandari amaze kumenya ko yateye inda mubyara we, yahise asubiza Mukasine iwabo mu 1953 nk’uko Herman yabisobanuye. Icyo gihe umuryango wa Mukasine wabaga mu Ngororero ariko we n’umugabo we babaga i Rubengera aho yakoraga ari umuganga wungirije (assistant médical) ku bitaro bya Kibuye.
Mukasine amaze kugaruka iwabo ni bwo amagambo yatangiye guhwihwiswa ko bamusenze, kandi bikozwe na wa mubyara w’umugabo we, birangira abaturanyi babishyize mu ndirimbo, inkuru irasakara.
Herman ati “Ibyo bavuga mu ndirimbo ngo ‘yasomye wisiki arayisinda ayicuruye iramucurangura’ ni ukumusebya kuko usibye no kuba ataranywaga inzoga nta na wisiki yari ihari icyo gihe. Bakongera bati ‘Abasisita (assistants) bateranye’, ibyo nabyo ni amakabyankuru kuko muri teritwari yose habaga umu assistant umwe gusa, ukibaza aho bari bateranye baturutse!”
Mukasine yagarutse mu rugo ari kumwe n’umwana umwe abandi barerwa na mukase, Mukasine aza gushaka undi mugabo witwaga Rugemintwaza, nyuma y’igihe gito bajya kuba i Burundi aho umugabo yari yoroherejwe mu kazi ka leta mu gihe cy’ubukoloni, kugeza Mukasine yitabye Imana mu 1987.
Manihura Herman avuga ko muramu we Kamandari yigeze no kujya gusura Adela Mukasine n’umugabo we wa kabiri i Burundi akahahurira na Herman wari waje kubasura nawe avuye i Goma muri Zaire, aho bari barahungiye n’umuryango wose mu 1960.
Kamandari nawe yari yarahungiye i Burundi n’umugore we wa kabiri (mubyara we), hanyuma ahagana mu mpera za 70, bose barimo kuganira aho Mukasine yabaga mu Ngagara, bumva kuri radiyo y’u Burundi bashyizeho ya ndirimbo bose bagwa mu kantu.
Cyera kabaye rero, mukeba wa Mukasine yaje gusaba imbabazi avuga ko ari we nyirabayazana nubwo ngo atari azi ko indirimbo izagera kure.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
NYIRINGANZO Ndayikunda ituma tumenya byinshi Benjamin aza dukorere NYIRINGANZO Ku ndirimbo ya Bagabo bimitwe.
Wow! Wenda si uwambere kuko ntamarushanwa cg ikizamini cyakozwe,arko ahantu Bisangwa Nganji Benjamin yageze ndaberereka! Nawe wanditse iyi nkuru wayanditse neza,urasobanutse p. Credit for you!