Aba ni bo bagize Akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2021
Ako kanama kagizwe n’abashinzwe gufata imyanzuro yemerera abakobwa kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, kuva mu majonjora kugera ku munsi wa nyuma (finale).

Kuri ubu itsinda ritegura Miss Rwanda rya ‘Inspiration Backup’ ryatangaje akanama nkemurampaka, kagizwe n’abantu batanu barimo Miss Jolly Umutesi wabaye Miss Rwanda 2016.
Harimo kandi Maria Yohana Mukankuranga uririrmba indirimbo za gakondo. Ni umwe mu bagize aka kanama, akaba kandi yari ari no mu majojonjora ya Miss Rwanda 2020 y’ibanze.
Undi ni Emma Claudine uzwi mu biganiro bivuga ku buzima bw’imyororokere y’abangavu mu myaka 15 ishize. Yatangiriye mu kiganiro “Imenye Nawe” kuri Radio Salus muri 2005, aza guhindura akora icyitwa “Baza Shangazi” akorana n’ikinyamakuru Ni Nyampinga.
Michèle Iradukunda ni umunyamakuru ubimazemo imyaka 8, na we ubwe yagiye mu marushanwa menshi y’ubwiza atandukanye akiri umunyeshuri ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Umushya muri ako kanama ni Pamela Mudakikwa, akaba umuhanga mu itumanaho, akazi akoze imyaka irenga 10. Bimwe mu byo azwiho ni uburyo ayobora ibiganiro haba ibivuga ku buzima bw’umuryango ndetse n’iterambere rya muntu.
Undi ni Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly. Asanzwe agaragara muri ako kanama abakobwa benshi bakavuga ko bamutinya kubera ibibazo bikomeye abaza, na we akaba azagaruka muri Miss Rwanda 2021.
Miss Rwanda 2021 irimo kuba mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, aho abakobwa bajyaga aho amajonjora abera bagatoranywa. Ubu abakobwa bifata amashusho bavuga bakohereza ubundi bagatoranywamo nta guhura kugira ngo hakurikizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2021
- Ingabire Grace ni we ubaye Miss Rwanda 2021
- #MissRwanda2021: Kuri uyu mugoroba haramenyekana uwegukana ikamba
- #MissRwanda2021: Abashyitsi banyuranye bakomeje gusura abakobwa mu mwiherero
- #MissRwanda2021: Ikanzu Miss Jolly yaraye aserukanye yavugishije benshi
- Dore abakobwa 20 bazatorwamo Miss Rwanda 2021
- #MissRwanda2021 : Abakobwa bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bamenyekanye (Amafoto)
- Video: Miss Meghan yahishuye umwihariko wa Miss Rwanda 2021
- Miss Rwanda 2021: Abazahagararira Intara baramenyekana kuri uyu wa Gatandatu
- Miss Rwanda 2021: Amajonjora y’ibanze agiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga
- Ibiro, uburebure n’imyaka byahindutse ku bitabira Miss Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|