Volleyball U18: Ikipe y’Igihugu yatakaje umukino wa gatatu

Mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball mu ngimbi gikomeje kubera mu gihugu cya Tuniziya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa gatatu.

Umukino u Rwanda rwakinnyemo na Tunisia wari uwa gatatu rutakaje
Umukino u Rwanda rwakinnyemo na Tunisia wari uwa gatatu rutakaje

Nyuma yo gutsindwa na Algeria ndetse na Morocco, ingimbi z’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 zongeye gutakaza undi mukino nyuma yo gutsindwa na Tuniziya yari murugo amaseti 3-0 (25-19, 25–16, 25-21).

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Ntawangundi Dominique, avuga ko gutoza abana cyane iyo ari irushanwa ryabo rya mbere abakinnyi bagenda bakurira mu irushanwa.

Kubera ubushyuhe buba muri iki gihugu, abakinnyi ababa banywa amazi banihanagura buri kanya
Kubera ubushyuhe buba muri iki gihugu, abakinnyi ababa banywa amazi banihanagura buri kanya

Ati: “Iyo utegura ikipe y’abana nk’iyi mu irushanwa nk’iri cyane iyo ari ubwa mbere, abana bagira igihunga n’ubwoba ariko uko irushanwa rijya imbere bakagenda bamenyera ari nabyo mubonye uyu munsi ko hari icyahindutse ndetse nizera ko no mu mikino isigaye nabwo hari ikizahinduka”.

Mu mboni z’umunyamakuru, umunsi ku munsi urabona ko abakinnyi barimo gukurira mu irushanwa, ugendeye nko kuri uyu mukino bakinnyemo na Tuniziya, ubona ko bari batinyutse bagabanyije amakosa ndetse banatsinda amanota ugereranyije n’ikipe bakinaga iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Ikipe y'Igihugu ya Tunisia y'abatarengeje imyaka 18
Ikipe y’Igihugu ya Tunisia y’abatarengeje imyaka 18

Kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa cyenda (15h00) ku isaha yo muri Tuniziya bikaza kuba ari saa kumi (16h00) ku isaha y’i Kigali, aho u Rwanda ruri bucakirane na Misiri mbere yo gusoreza kuri Kenya ku munsi wejo.

Biteganyijwe ko amakipe ane (4) ya mbere azahita yerekeza muri 1/2.

Nyuma y'umukino amakipe yombi yafashe ifoto rusange
Nyuma y’umukino amakipe yombi yafashe ifoto rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arko murasetsa, sport irategurwa sibintu byo gupfundikanya wazana ngo biguhire, ubu x abo Bana bateguriwe usibye gutoragura akikujije mudafiteho uruhare Naruto mwizamuka rye, so muzabanze mutegure mureke gusesaguro umutungo wa leta mubintu byibipapirano

Regis yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka