Volleyball, Shampiyona ya Basketball; ibyaranze weekend mu mikino y’intoki
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali intero yari volleyball nyuma yo kuzuza Petit Stade ku buryo budasanzwe, dore ko bamwe mu bantu bari bitabiriye uyu mukino, byabaye ngombwa ko banahagarara.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi, ni nabwo shampiyona ya Basketball mu Rwanda ibyiciro byombi (abagabo n’abagore) y’umwaka wa 2024-2025 yatangiraga, shampiyona yagaragayemo amasura mashya mu makipe hafi ya yose, ndetse n’impinduka zitandukanye zagaragaye zirimo no gukurwa muri shampiyona ku ikipe ya Flame, nyuma yo kubura amafaranga fatizo agaragaza ko izashobora kuba mu cyiciro cya mbere.
Volleyball mu isura nshya
Petit Stade yaruzuye, Police VC cyera kabaye iratakaza
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, mu nzu y’imikino ya Petit Stade, habereye imikino ya shampiyona yongeye kwerekana urwego n’ubukana uyu mukino umaze kugeraho, ibi byashimangiwe cyane n’ubwitabire budasanzwe bwagaragaye kuri iyi mikino, dore ko iyi nyubako yuzuye hakitabazwa no ku kibuga hasi ariko nabyo bikaba iby’ubusa.
Mu mikino yari itegerejwe, ni iyahuje amakipe ya Police VC ndetse na APR VC mu bagabo n’abagore, aho ikipe ya Police VC mu bagabo cyera kabaye yatakaje umukino wayo wa mbere nyuma yo kumara imikino 8 itaratsindwa, naho Police y’abagore yo yongera kwihanangiriza APR iyitsinda amaseti 3-0.
Ikipe ya Police VC y’umutoza Musoni Fred, nyuma yo gusoza imikino ibanza idatakaje umukino n’umwe, yaje gutsindwa na APR VC y’umutoza Sammy Mulinge amaseti 3-1, gusa Police VC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Mu yidi mikino ya shampiyona ya volleyball yabaye, mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Gisagara VC yatsinze EAUR amaseti 3-1, Kepler VC itsinda KVC amaseti 3-0 naho REG VC itsinda IPRC Ngoma amasti 3-0.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya RRA yatsinze EAUR amaseti 3-0, APR VC itsinda RP Huye amaseti 3-0, Wisdom School itsindwa na Kepler amaseti 3-0 naho Police VC itsinda Ruhango amaseti 3-0.
Shampiyona ya volleyball igiye kuba ihagaze gato mu gihe hagiye gukinwa imikino y’Igikombe cy’Intwari.
Shampiyona ya Basketball yatangiye, Flame Basketball Club ntiyabonetse mu cyiciro cya mbere
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje kandi, nibwo shampiyona y’umwaka wa 2025 muri basketball mu Rwanda yatangiye, ariko itangirana amakipe 9 aho kuba 10 nk’uko byari bisanzwe nyuma yo gusezererwa kwa Flame Basketball Club, yari izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ariko ikaba yarangiwe kwitabira nyuma yo kutagaragaza aho izakura amafaranga yo guhemba no kuyitunga, igihe yaba igumye mu cyiciro cya mbere.
Iyi shampiyona yagaragayemo amasura amashya y’abakinnyi mu makipe atandukanye ibyiciro byombi, ndetse n’umutoza Henry Mwinuka uyu mwaka uzatoza ikipe ya Tigers BBC, bitandukanye n’uko yari amanyerewe mu makipe y’ibikomerezwa mu Rwanda.
Dore uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze
Abagabo
PATRIOTS BBC 89-64 AZOMCO M BBC
AZOMCO 58-104 REG BBC
TIGERS BBC 80-73 ESPOIR BBC
Kepler BBC 71- 67 UGB
Abagore
REG W BBC 99- 47 UR Huye
APR W BBC 124 - 42 UR Kigali
Kepler 85- 27 The Hoops
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|