Volleyball: REG yahagamye POLICE, APR WVC yegukana igikombe cya shampiyona
Ikipe ya APR VC y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona, REG VC ihagrika umuvuduko wa Police VC bituma bagomba gutegereza umukino wa kane.
Ni imikino ya kamarampaka, yakinwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 9 Gicurasi mu nzu y’imikino ya Petit Stade aho yasize ikipe ya APR women volleyball club yegukanye igikombe cya shampiyona yuyu mwaka nyuma yo gutsinda Kepler VC ku giteranyo cy’imikino 3-0 bityo igahita yegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu mwaka wa 2024.
Mu mukino wahuje aba bombi kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya APR WVC yatsinze Kepler amaseti 3-2, ibi byaje bisanga indi mikino ibiri APR yari yaratsinze Kepler maze yuzuza imikino 3-0 muri itanu bagombaga gutanguranwa ariko bidategereje ko igera kuko niyo Kepler yatsinda indi mikino ikurikiraho yose, ntabwo yageze kuri itatu APR yabatsinze.
Muri iki cyiciro kandi, ikipe ya Police WVC, niyo yegukanye umudali w’umuringa (Bronze) uhabwa uwegukanye umwanya wa gatatu, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya RRA nayo idakozemo kuko umukino yayitsinze kuri uyu wa gatandatu, wuzuzaga umukino wa gatatu bari bamaze kubatsinda bityo yegukana umudali w’umuringa uhabwa uwegukanye umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagabo, rwabuze gica aho ikipe ya Police VC yari yizeye kwegukana igikombe kuri uyu wa gatandatu bitayikundiye ahubwo igomba gutegereza umukino wa kane.
Mu gihe abenshi bumvaga ko ikipe ya REG ishobora gutsindwa imikino 3-0, yo siko yatumye bigenda kuko nubwo uyu mukino wayigoye, yaje kuwegukana itsinze Police VC amaseti 3-1 bituma igira nayo intsinzi imwe muri eshanu bagomba gutanguranwa.
Nubwo APR WVC yegukanye igikombe, KEPLER ikegukana umwanya wa kabiri Police ikegukanwa umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore, aba bose bagomba gutegereza basaza babo nabo bagasoza imikino yabo kugirango bahabwe igikombe n’imidari.
Biteganyijwe ko umukino wa kane, uzaba kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha taliki ya 16 Gicurasi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|