Volleyball: #GMT2024 yiganjemo abakinnyi bakomeye iratangira kuri uyu wa gatandatu

Kuri uyu wa gatandatu no cyumweru i kigali mu Rwanda, harabera irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ni irushanwa mpuzamahanga ndetse rikaba riba ngarukamwaka aho kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda ndetse nayo muri Uganda.

Irushanwa ry’uyu mwaka risa nkaho rizaba ridasanzwe bijyanye n’imyiteguro ndetse n’imbaraga amakipe yashyize mu kwitegura bihambaye ujyereranyije n’imyaka yshize.

Usibye amakipe yo mu Rwanda, andi makipe yavuye mu gihugu cya Uganda arimo KAVC abagore n’abagabo, Nemo Stars abagore n’abagabo ndetse n’ikipe ya Sky Volleyball club.

Gisagara Volleyball niyo ibitse iki gikombe
Gisagara Volleyball niyo ibitse iki gikombe

Iri rushanwa kandi, rizagaragaramo abakinnyi bakomeye cyane ku mugabane w’afurika barimo nk’umunya Tuniziya Nabil Azzouzi usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Tuniziya, Richard Amanor kapiteni w’ikipe y’iguhugu ya Ghana, Malinga Kathbert ukinira ikipe y’igihugu ya Uganda, Enock kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya, MBAHIL Stéphane ukomoka muri Kameruni n’abandi batandukanye.

Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa muri 2023, ryegukanywe n’ikipe ya Gisagara Volleyball club mu bagabo naho mu bagore ryegukanwa na Police Volleyball club.

Umukino wa Volleyball ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ufite amateka akomeye. Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.

Mu bagore iki gikombe kibitswe na Police Women Volleyball Club
Mu bagore iki gikombe kibitswe na Police Women Volleyball Club

Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye n’amahano yagwiriye u Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Aba bose bahabwa icyubahiro mu minsi yo kwibuka kuva mu 1995, hagategurwa amarushanwa yo kusa ikivi basize.

Gisagara Volleyball niyo ibitse iki gikombe
Gisagara Volleyball niyo ibitse iki gikombe
Umunyakenya Simon Kipkorir azaba ari mu ikipe ya Gisagara
Umunyakenya Simon Kipkorir azaba ari mu ikipe ya Gisagara

Dore bamwe mu bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB):

Iminamikore Benjamin (UNR Butare)
Murekezi Regis (UNR Butare)
Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)
Ntagwabira Basile (UNR Nyakinama)
Kumuyange Egide (UNR Nyakinama)
Karonji Canisius (UNR Nyakinama
Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)
Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)
Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama),
Niyongira Justin (UNR Nyakinama),
Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)
Rwagashayija Innocent (GSO Butare)
Kayiranga Eric (GSO Butare)
Kamonyo Jean Pierre (yakiniraga ikipe ya GSO Butare),
Gabiro Eugene (GSO Butare),
Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare),
Butare Alpfred Toto (GSO Butare)
Mukeshimana Martin (Buhiri ubu yitwa KVC)
Urimubenshi Vénant (KVC)
Rukamba Jean Marie Vianney (KVC),
Mugandura Jean de la Croix (KVC),
Gasana Callixte (KVC)
Ntaganira Innocent, Théogène (KVC)
Hategekimana Innocent (Petit Seminaire de Butare)
Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)
Gakebuka Camile (Petit Seminaire de Butare)
Ngarambe JMV (Petit Seminaire de Butare)
Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire de Butare)
Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire de Butare)
Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare),
Uwimana Abdallah (Minitransco)
Rugira Marcellin (Minitransco)
Gakwaya Vincent (Minitransco)
Kayigamba André (Minitransco)
Ngamije Esdras (Electrogaz)
Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)
Kabagema Sosthène (Electrogaz),
Rugira Jean Bosco (Kigoma),
Kamanzi Goretti(Les Lionnes),
Mignonne (Les Lionnes),
Karasira (Ouragan),
Rugenera Landouard (College St André),
Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera),
Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka