Volleyball: Gisagara na Kepler zatanze ubutumwa kuri Police na APR

Amakipe ya Gisagara volleyball club ndetse na Kepler VC zatanze ubutumwa kuri Police na APR nyuma yo kubatsindira I Gisagara badakozemo.

Ibyishimo byari byinshi i Gisagara
Ibyishimo byari byinshi i Gisagara

Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona ya volleyball mu Rwanda yabereye mu karere ka Gisagara, yasize inkuru nyuma yo gutsindwa badakozemo ku makipe ya APR ndetse na POLICE VC byahise bituma POLICE VC inatakaza umwanya wa mbere.

Si kenshi, uzabona aya makipe atsindwa ndetse niyo yatsinzwe, si kenshi uzasanga yatsinzwe amaseti 3-0 mbese atakazemo. Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 ugushyingo, wari umunsi wo guhabwa ubutumwa aho batsinzwe badakozemo mu nzu y’imikino y’akarere ka Gisagara yari yuzuye abafana.

Police VC ntabwo yahiriwe imbere ya Gisagara
Police VC ntabwo yahiriwe imbere ya Gisagara

Mu mikino y’umunsi wa gatatu yari iteganyijwe, ikipe ya RP Ngoma yatsinze Kirere VC amaseti 3-1, umukino wakurikiwe nuwahuje ikipe ya East African University Rwanda nayo yatsinzemo ikipe ya KVC amaseti 3-1.

Kepler yatsinze APR ihita ifata umwanya wa mbere
Kepler yatsinze APR ihita ifata umwanya wa mbere

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya KEPLER VC ndetse n’ikipe na APR VC maze itayibabariye, ikipe ya KEPLER VC itsinda amaseti 3-0 ikipe ya APR VC yo nti yakoramo.

Ikipe ya Kepler yabaye ikipe ya mbere itsinze APR imikino myinshi mu myaka 2 yikurikiranya aho mu nshuro 13 bamaze guhura, Kepler yatsinze inshuro 7 naho APR yo igatsinda KEPLER ishuro 6.

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe Gisagara VC yari murugo yakira ikipe ya POLICE VC maze ibyo benshi batibwiraga, Gisagara VC itsinda POLICE amaseti 3-0 mu Nzu y’imikino yari yakubise yuzuye.

Ikipe ya Kepler yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 9 naho Gisagara VC ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka