Volleyball: APR na Kepler zamenye amatsinda ziherereyemo mu mikino nyafurika
Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Misurata mu gihugu cya Libya, habereye tombola yagombaga kugaragaza uko amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika, mu bagabo bakina volleyball (CAVB Club championship 2025), aho APR na Kepler bamenye aho baherereye.

Ni irushanwa ryitabiriwe ku buryo budasanzwe, rikaba rigizwe n’amakipe 23 avuye mu bihugu bitandukanye maze ashyirwa mu matsinda 4, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 6 usibye irya mbere ryo rigizwe n’amakipe 5.
Kepler Volleyball yakinnye umukino wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize, yisanze mu itsinda rya gatatu aho iri kumwe na Kenya Prisons(Kenya), Port de Doual (Cameroon), Wolaita Sporting (Ethiopia), Rodrigue Volley (Mauritius) ndetse na Al Ittihad (Libya).
APR Volleyball Club yo yisanze mu itsinda rya kane, aho iri kumwe na Al Nassr Sporting (Libya), KPA (Kenya), Litto Team (Cameroon), Volleyball Club Emmanuel (DR Congo) ndetse na Espérance Sportive (Tunisia).

Nk’uko amategeko y’irushanwa abigena, amakipe yose azahura hagati yayo mu matsinda, hanyuma amakipe 2 ya nyuma asezererwe andi yerekeze muri 1/8.
Si ubwa mbere amakipe yo mu Rwanda yitabira aya marushanwa, kuko inshuro iheruka, ikipe ya Police VC yegukanye umwanya wa 6 mu irushanwa ryabereye mu gihugu cya Misiri.
Ikipe ya Kepler iratangira ikina na Al Ittihad yo mu gihugu cya Libya, naho APR yo ikaza gutangirana na Volleyball Club Emmanuel yo muri Congo.


Ohereza igitekerezo
|