Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye neza imikino nyafurika
Amakipe ya APR na Kepler ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAVB Club Championship, ikomeje kubera mu gihugu cya Libya mu mujyi wa Misurata, yatangiye atsinda imikino yayo.

APR VC bigoranye yatsinze Kenya Ports Authority (KPA) amaseti 3-2, mu gihe Kepler yo yihanangirije Rodrigue Orange VC yo muri Mauritius iyitsinda amaseti 3-1.
Ni imikino yitabiriwe n’amakipe 23 yabaye ayambere mu bihugu byayo muri afurika, ikaba yatangiye ku wa gatandatu tariki ya 20 ikazageza tariki ya 30 Mata 2025.
Amakipe yo mu Rwanda arakomeza uyu munsi aho ikipe ya Kepler VC iza gucakirana na Pord Autonome de Douala yo muri Cameroon, saa kumi (4pm) ku isaha y’i Kigali.
APR VC iragaruka mu kibuga ikina na Espérance Sportive yo mu gihugu cya Tuniziya.





Ohereza igitekerezo
|