Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Libya yageze muri 1/8
Yanditswe na
Amon B. Nuwamanya
Nyuma y’imikino y’amatsinda yaraye isojwe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball, ku mugabane wa Afurika, amakipe ahagarariye u Rwanda yamaze kugera muri 1/8.

Kepler VC ku nshuro yayo ya mbere yitabira aya marushanwa, yamaze kugera muri 1/8
APR na Kepler Volleyball, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yamaze gutambuka icyiciro cy’amatsinda aho bamaze kwerekeza muri 1/8. APR VC yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa 3 mu itsinda rya kane, naho Kepler VC isoreza ku mwanya wa 2 mu isinda rya gatatu.
Muri 1/8, ikipe ya Kepler izahura na Volleyball Club Espoir yo muri Congo (DRC), naho APR yo izakina na GSU (General Service Unit-Kenya).
Iyi mikino irimo kubera mu gihugu cya Libya mu mujyi wa Misurata, aho iteganyijwe kuzasozwa tariki 30 Mata 2025.

APR VC izahura na GSU yo muri Kenya


Ohereza igitekerezo
|