Shampiyona: Gisagara VC itsinze Kepler VC (Amafoto)
Ikipe ya Gisagara VC yatsindiye Kepler VC muri Petit Stade Amahoro amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2025-2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Ni umukino wagiye kuba abenshi badaha amahirwe menshi Gisagara VC nubwo ifite abakinnyi barimo Ndayisaba Sylvestre, Muvara Ronald, Tyson, Malinga n’abandi batandukanye gusa benshi batatekerezaga ko yahagarara imbere ya Kepler VC y’abakinnyi Dusenge Wyclif, Mahoro Yvan n’abandi kugeza no kuyitsinda.
Abavugaga ibi kandi banashingiraga ku byabaye ku munsi wa mbere dore ko Gisagara VC yatsinze Kirehe VC bigoranye amaseti 3-2 mu gihe Kepler VC yo yatsinze REG VC amaseti 3-1. Nyuma y’ibi byose abantu batekerezaga ariko Gisagara VC yatanze ibimenyetso ko bishobora guhinduka ubwo yegukanaga iseti ya mbere itsinze amanota 25-22.
Gisagara VC kandi yakomereje mu iseti ya kabiri nayo iyitwara itsinze Kepler VC amanota 25 -22. Kepler VC itatsindirwaga ku kinyuranyo kinini, yegukanye iseti ya gatatu y’umukino yari iya mbere kuri yo nyuma yo gutsinda amanota 25 kuri 17 ya Gisagara VC.
Amakipe yombi yinjiye mu iseti ya kane, Gisagara VC ishaka gusoza umukino mu gihe Kepler VC yashakaga kubona iseti ya kabiri bakaba bakina iya kamarampaka. Gisagara VC yagaragaraga nk’ikipe iri mu mukino neza bitandukanye nuko yatekerezwaga yakomeje kuyobora umukino inatanga Kepler VC kwinjira mu manota 20, yirinda ko bayijya imbere.
Kepler VC yakomeje gusunika ngo irebe ko yakuramo amanota yari iri kurushwa ndetse inagera ku manota 20. Kuri aya manota ariko nta na rimwe yarengejeho kuko Gisagara VC yakomeje kuba ibamba iyobora iseti kugeza igize amanota 25 Kepler VC igifite 20, itsinda umukino ku maseti 3-1.
Mu yindi mikino yabaye, mu bagore ikipe ya Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0, bigenda gutyo kandi Kepler WVC nayo itsinda EAUR WVC amaseti 3-0.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|