#NyerereCup2024: Amakipe ya APR VC yerekeje muri Tanzaniya

Kuwa Kabiri nibwo amakipe y’Ingabo z’Igihugu akina umukino wa Volleyball, abagabo n’abagore yerekeje muri Tanzaniya mu irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere.

Amakipe ya APR VC yerekeje muri Tanzania mu irushanwa ryo kwibuka Nyerere
Amakipe ya APR VC yerekeje muri Tanzania mu irushanwa ryo kwibuka Nyerere

Ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu bice bitandukanye mu gihugu cya Tanzaniya, aho kuri iyi nshuro rigiye kubera mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu Karere ka Moshi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tanzaniya.

Ni irushanwa ngarukamwaka aho ryitabirwa n’amakipe atandukanye avuye mu bihugu byiganjemo ibyo mu burasirazuba birimo u Rwanda, Burundi, Tanzania, DR Congo ndetse na Uganda.

Kuri iyi nshuro rigiye kuba ku nshuro ya 25 aho u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe ya APR VC, abagabo n’abagore ndetse aya makipe akaba yamaze gufata urugendo aho biteganyijwe ko aya makipe agera aho irushanwa rizabera mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Ikipe ya Volleyball ya APR y'abagore
Ikipe ya Volleyball ya APR y’abagore

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2023, u Rwanda rwari ruhagariwe n’amakipe 4 arimo aya APR abagabo n’abagore, RRA ndetse na Police VC. Ikipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo niyo yegukanye igikombe naho mu cyiciro cy’abagore igikombe cyegukanwa n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA WVC) zose zo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu kane taliki ya 10 Ukwakira rikazarangira taliki ya 14 Ukwakira.

Amwe mu mateka ya nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere.

Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 14 Mata 1922. Yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n’umuhanga mu bya politiki.

Julius Kambarage Nyerere afatwa nk'umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Tanzania ndetse agira n'uruhare rwatumye Afurika igira ijambo mu ruhando mpuzamahanga
Julius Kambarage Nyerere afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Tanzania ndetse agira n’uruhare rwatumye Afurika igira ijambo mu ruhando mpuzamahanga

Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzaniya, nka Minisitiri w’Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.

Nyuma Nyerere yaje kuba Perezida wa Tanganyika kuva mu 1962 kugeza 1964.

Nyuma y’uko icyitwaga Tanganyika cyihuje n’ibirwa bya Zanzibar mu 1964 bikabyara igihugu cya Tanzaniya, Nyerere yahise akibera Perezida kuva mu 1964 kugeza 1985.

Ikipe ya APR VC y'abagabo
Ikipe ya APR VC y’abagabo

Julius Kambarage Nyerere yashinze anayobora umuryango w’Ubumwe bw’Igihugu cya Tanganyika (Tanganyika African National Union/TANU), waje guhinduka Chama Cha Mapinduzi, kuva mu 1954 kugeza mu 1990.

Nyerere yitabye Imana mu 1999 aguye mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yaritabye imana afite imyaka 77.

APR VC mu bagabo niyo ibitse iki gikombe
APR VC mu bagabo niyo ibitse iki gikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka