Minisitiri Munyangaju yasuye amakipe y’Igihugu agiye kwerekeza muri Bosnia
Ku mugoroba wa taliki ya 27 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye amakipe y’Igihugu ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (sitting volleyball), mbere yuko berekeza muri shampiyona y’Isi.

Amakipe y’Igihugu ya sitting volleyball abagabo n’abagore, amaze igihe kingana n’ukwezi kurenga mu myiteguro mu Karere ka Gisagara, aho barimo kwitegura shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera mu mujyi wa Sarajevo muri Bosnia Herzegovina, kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2022, aho biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere taiki 31 ukwakira 2022.
Minisitiri Munyangaju yashimiye aya makipe bijyane n’umwanya (ranking) bariho ku rwego rwa Afurika, aho iy’abagore ubu iri ku mwanya wa mbere naho abagabo bakaba ku mwanya wa 2 nyuma ya Misiri.
Ati “Ni ishema kuba ikipe y’Igihugu y’abagore iri ku mwanya wa mbere muri Africa, no ku mwanya wa 8 ku Isi, dufite ikizere ko muzitwara neza no muri Shampiyona y’Isi. Tubijeje rero kubaba hafi iminsi yose kandi tuzakora ibishoboka byose ngo mukomeze muhagararire neza Igihugu cyanyu, turabifuriza amahirwe masa”.

Ni ku nshuro ya 3 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball igiye kwitabira shampiyona y’Isi nyuma ya 2016, mbere yuko bajya mu mikino ya Paralympic Games yabere i Rio de Janeiro ndetse na 2018 mu gihugu cy’u Buholandi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore, niyo ifite amateka meza muri iyi shampiyona y’Isi igiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, kuko ubwo ubushize muri 2018 yabaye iya 13 mu bihugu 16, nyuma yo guhigika ibihugu nka Croatia, Hungary na Finland.


Ohereza igitekerezo
|