#MemorialKayumba: Amakipe ya Kepler na APR ni yo yegukanye ibikombe
Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka padiri Kayumba (Memorial Kayumba), aho amakipe ya Kepler mu bagabo na APR mu bagore yegukanye ibikombe.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, ndetse no mu Karere ka Gisagara. Ni ku nshuro ya 14 iri rushanwa ryabaga mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) witabye Imana mu 2009.
Iri rushanwa ryari rigabanyije mu bice ari byo Volleyball, Koga ndetse no gusiganwa ku magare. Muri Volleyball haro harimo abagabo n’abagore bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, abagabo bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, abato, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri abanza ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga.
Imwe mu mikino yari itegerejwe cyane muri iri rushanwa, harimo iyo mu cyiciro cya mbere abagbo ndetse n’abagore, aho amakipe ya APR mu bagore na Kepler mu bagabo ari yo yegukanye ibikombe.

Ikipe ya Kepler VC itaramara n’umwaka ishinzwe, yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya POLICE VC yari ibitse icy’umwaka ushize amaseti 3-0, yari inshuro ya mbere iyi kipe ya Kaminuza ya KEPLER College, yitabiriye iri rushanwa ndetse ikaba yaryegukanye idatsinzwe, kuko yabanje gutsinda imikino yayo yose yo mu itsinda B yari irimo, ikurikizaho KVC yatsinze muri ½ ndetse na POLICE VC yasorejeho ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR VC y’abagore yihesheje icyubahiro imbere ya POLICE VC, yari iherutse kuyitsinda muri shampiyona maze iyitsindira ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.
Ibi APR VC yabigezeho na yo nyuma yo gutsinda imikino yayo yose kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma. Ni igikombe cya mbere ku batoza ba APR VC barimo Peter Kamasa ndetse na Igihozo Cyuzuzo Yvette, baragijwe iyi kipe kuva mu ntangiriro z’iyi shampiyona.

Mu cyiro cy’amashuri rusange (Tronc Commun), ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Petit Seminaire Virgo Fidelis, mu cyiro cy’abato Juniors, ikipe ya Gisagara volleyball academy ni yo yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS, naho mu bakanyujijeho ikipe ya Umucyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Ibisi ku mukino wa nyuma.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|