MAVCC2026: Umunsi wa kane wasigiye APR VC,Police VC,Kepler VC na REG VC ikizere cyo kugera muri 1/8

‎Amakipe ane ahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika 2026 ,iri kubera i Kigali akomeje kwitwara neza nyuma yo kubona intsinzi zikomeye, maze APR VC, Police VC na Kepler VC zuzuza amanota icyenda mu matsinda yayo.

‎Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026 yasize amakipe yose yo mu Rwanda abonye itsinzi zayahaye ikizere cyo kuzakina imikino ya 1/8 mu nzira igana ku gikombe. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu itsinda rya mbere yakomeje kwitwara neza itsinda Nemo Stars Volleyball Club yo muri Uganda amaseti 3–0 (25-20, 25-23, 27-25) iguma mu makipe ataratsindwa umukino n’umwe ndetse itaratsindwa n’iseti n’imwe muri iri rushanwa.

‎Mu itsinda rya kabiri, Ikipe yambara icyatsi n’umweru, Kepler VC yakomeje kugaragaza urwego rwayo rwiza ndetse ko ari imwe mu makipe afite abakinnyi beza, itsinda Cameroon Sportive Volleyball Club amaseti 3–1 (25-21,25-21,26-28,25-22) ikomeza kotsa igitutu Al Ahly VC mu rugendo rwo gushaka itike yo gukomeza muri 1/8 aho banafitanye umukino kuri iki Cyumweru.

‎Indi kipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya gatatu, Police VC na yo yitwaye neza itsinda Wolaitta Volleyball Club amaseti 3-0 (25-19,25-20,25-22) igaragaza ko ishobora kugera kure muri iri rushanwa, ikomeza kuyobora iri tsinda mu gihe ku rundi ruhande, REG VC yo yabonye intsinzi ya kabiri kuko yo yatsinzwe umukino wa mbere, aho yatsinze General Service Unit Volleyball Club mu mukino wari ukomeye cyane amaseti 3-1 (25-22, 25-22,25-23,28-26), ibintu byayongereye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

‎Izi ntsinzi zose zatumye amakipe yo mu Rwanda akomeza kugira icyizere cyo kuzabona imyanya myiza mu matsinda yayo no kugera mu mikino ya kamarampaka muri iri rushanwa ririmo kubera i Kigali.

Uko indi mikino yagenze:

Gahunda y'imikino kuri iki Cyumweru
Gahunda y’imikino kuri iki Cyumweru

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kudusab ibitekerezo nishimiyeku ba abanyanwanda tu bona amazi numuriro

Mbituyimana tewombari yanditse ku itariki ya: 26-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka