MAVCC2026:U Rwanda ruzagira ikipe ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka

Ku nshuro ya mbere mu mateka ikipe yo mu Rwanda izakina umukino wa nyuma Shampiyona ya Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho ku nshuro ya 47 iri kubera mu Rwanda kuva tariki 20 Mata 2026.

Ibi byabaye nyuma y’uko ikipe ya REG VC isezereye muri 1/4 KPA yo muri Kenya kuri uyu wa Kane iyitsinze amaseti 3-1(28-26, 25-18, 17-25, 30-28). Ibi byahise bivuga ko iyi kipe muri 1/2 izakina nikomeza hagati ya Kepler VC na Police VC zigomba gukina muri 1/4, muri BK Arena.

Ibi byiyongera ku kuba uretse APR VC yasezerewe itarenze 1/8 ikaba izahatanira imyanya kuva ku wa 9 kugeza ku wa 16 andi makipe atatu ahagarariye u Rwanda yose agomba kugaragara mu munani ya mbere arimo abiri nibura abiri agomba kuba ari mu myanya ine ya mbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka