#MAVCC2026: U Rwanda rurusha ibihugu byinshi kwakira amarushanwa-Visi Perezida wa CAVB
Visi Perezida w’Impuzamashirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, Louis Rwakiranya yashimangiye ko nta mpungenge bafiteye iguhugu cy’u Rwanda zo kwakira imikino ya Shampiyona ya Africa ya Volleyball kuko hari benshi kirusha kwakira neza.
Ibi Louis yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura imikino ya Shampiyona ya Africa ya Volleyball mu bagabo, izakinirwa i Kigali kuva 22 Mata kugeza 3 Gicurasi 2026, cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026.
Yavuze ko urwego rw’ibikorwaremezo biri mu Rwanda, umutekano ndetse n’uko igihugu cyorohereza abashyitsi bakigana bitanga ikizere ko n’irushanwa rizagenda neza.
Ati "U Rwanda ruri mu bihugu bicye winjiriramo bidasabye ibintu byinshi, urebye urwego rw’ibikorwaremezo ruri hano i Kigali, ndetse ukongeraho n’umutekano uri mu gihugu twizeye tudashidikanya ko bizagenda neza."
Muri uyu murongo wo kwakira kandi, Perezida w’ishirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphael yavuze ko igihigu cyasabye ko iri rushanwa ko ryabera mu Rwanda byibuze imyaka itatu yikurikiranya, kandi ko bizeye ko bizashoboka nubwo ari uguhatana n’ibindi bihugu.
Perezida wa FRVB kandi yashimangiye ko amakipe azahagararira u Rwanda ariyo REG VC, Kepler, APR VC na Police FC agomba gukora cyane kugira ngo igikombe kibe cyasigara mu Rwanda.
Shampiyona ya Afurika ya Volleyball 2026 izakinwa n’amakipe 24 yo mu bihugu 15 avuye kuri 37 yari yasabye kwitabira, ije ikomeza gushimangira izina ry’Umujyi wa Kigali nk’igicumbi cy’amarushanwa Mpuzamahanga ya siporo, nyuma ya FIFA Series 2026 n’igikombe cya Afurika cya Handball cyabaye mu kwezi kwa Mbere 2026 i Kigali.
Mu myaka ishize, igihugu cy’u Rwanda cyakiriye amarushanwa akomeye mu mikino itandukanye akurura abakinnyi n’abafana baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange arimo na Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|