MAVCC2026: Police VC na Kepler VC zabonye intsinzi, REG VC iratungurwa(Amafoto)
Amakipe ya Police VC na Kepler VC yabonye intsinzi mu mukino wa mbere wa Shampiyona ya Afurika muri Volleyball iri kubera mu Rwanda, REG VC itungurana itsindwa.
Ibi byabereye mu mikino 11 yabaye kuri uyu wa Kane, muri BK Arena na Petit Stade yakurikiraga ufungura APR VC yatsinzemo Black Rhinos amaseti 3-0 ku wa 22 Mata 2026. Ikipe ya Police VC yakinnye mbere y’andi makipe yo mu Rwanda aho yakiniye na Prisons yo muri Tanzania muri BK Arena.
Muri uyu mukino iseti ya mbere mbere Police VC yayegukanye itsinze amanota 25-15, iya kabiri iyitwara ku manta 25-18 mu gihe iya gatatu yayitwaye itsinze amanota 26-17, igatsinda umukino ku maseti 3-0.
Undi mukino warimo ikipe yo mu Rwanda wabereye muri BK wahuje ikipe ya REG VC itahiriwe n’umunsi wa mbere kuko nubwo yagendanaga mu manota na Port Autonome de Douala yo muri Cameroon ariko byarangiye nta seti nimwe ibonye itsindwa amaseti 3-0.
Undi mukino arimo ikipe yo mu Rwanda wabereye kuri Petit Stade Amahoro, aho Kepler VC yo yahiriwe n’umunsi wa mbere kuko yatsinze AS INJS amaseti 3-0.Iseti ya mbere Kepler VC yayegukanye itsinze amanota 25-20, iya kabiri iyitwara itsinze 25-16 mu gihe yatwaye iya gatatu itsinze amanota 25-21.
Kuri uyu wa Gatanu harakomeza imikino yo mu matsinda haba muri Petit Stade ndetse na BK Arena kuva ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo.
Uko indi mikino yagenze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|