MAVCC2026: APR VC mu nzira ya Al Ahly: Menya uko amakipe azahura muri 1/8

‎Imikino ya 1/8 mu irushanwa rya Shampiyona ya Afurika ya Volleyball 2026 igiye gutangira nyuma y’uko iy’amatsinda irangiye, aho amakipe 16 agiye guhatanira itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino iri kubera i Kigali, aho APR VC iri munzira ya Al Ahly.

‎Iyi mikino ije nyuma y’iy’amatsinda aho amakipe ane ya mbere muri buri tsinda yahise abona itike y’iyi mikino, maze amakipe yo mu itsinda rya mbere atomborana n’ayo mu rya gatatu, aho iya mbere izahura n’iya kane, iya kabiri ihure n’iya gatatu, iya gatatu ihure n’iya kabiri maze iya kane ihure n’iya mbere, ndetse ninako byagenze mu itsinda kabiri n’irya kane.

‎Iyi mikino iteganyijwe tariki ya 29 Mata 2026, kuva Saa yine za mu gitondo, muri BK Arena na Petit Stade aho ikipe ya Nemo Stars Volleyball Club yo muri Uganda yasoje iyoboye itsinda rya mbere n’amanota 12, izahura na Kenya Ports Authority Volleyball Club yo muri Kenya yasoje ku mwanya wa kane mu itsinda rya gatatu, APR VC yakiriye iyi mikino igasoza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu izakira FUS Rabat yo muri Maroc.

‎REG VC izahura na Sport-S VC, mu gihe ikipe ya Police VC, izacakirana na Nigeria Customs. Indi kipe yo mu Rwanda, Kepler VC izahura na General Service VC ishaka gukomeza kwitwara neza muri iri rushanwa.

‎Mu yindi mikino, Port Autonome de Douala VC yo muri Cameroun izahura na Equity Bank VC naho Petrojet Sporting Club yo mu Misiri izakine na Ghana Army Volleyball Club. Ikipe ikomeye ku mugabane wa Afurika, inahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa Al Ahly Sporting Club, izahura na Kalibi Sporting Club.

‎Ukurikije uko inzira igana ku gikombe imeze ikipe ya APR VC ishobora guhura na Al Ahly muri 1/4, ndetse dushobora no kubona amakipe yahano mu Rwanda ahurira muri iki cyiciro ariyo Kepler VC na Police VC. Ku rundi ubwo hazaba hakinwa iyi mikino amakipe yasezerewe yo azaba ari guhatanira imyanya kuva kuri 17 kugeza 24.

Urugendo rw'uko amakipe azahura kugera kugeza ku mukino wa nyuma
Urugendo rw’uko amakipe azahura kugera kugeza ku mukino wa nyuma
Imikino ine yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 24 izabera muri Petit Stade ndetse n'indi ibiri ya 1/8
Imikino ine yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 24 izabera muri Petit Stade ndetse n’indi ibiri ya 1/8
Imikino itandatu ya 1/8 izabera muri BK Arena
Imikino itandatu ya 1/8 izabera muri BK Arena

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka