#MAVCC:APR VC yatangiye shampiyona ya Afurika itsinda mu mukino warebwe na Perezida Kagame(Amafoto)

‎Mu mukino warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikipe ya APR VC yatsinze ikipe ya Black Rhinos VC yo muri Zimbabwe amaseti 3-0 mu mukino ufungura Shampiyona ya Afurika 2026 iri kubera mu Rwanda.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, muri BK Arena wabanjirijwe n’iborori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa aho muri ibi birori, Perezida w’Ishyirahamwe y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda Ngarambe Raphael yavuze ko ari iby’agaciro ku gihugu kwakira iri rushanwa ku nshuro ya mbere anongera gushimira uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu iterambere ry’imikino ndetse no kuba yaratumye iri rushanwa rishoboka.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku mpinduka ziganisha ku mikino ishingiye ku marushanwa yo ku rwego rwo hejuru kandi atanga umusaruro ugaragara, yongeraho ko hakenewe gukomeza gushora imari mu guteza imbere impano, kongerera ubumenyi abatoza, no gushyiraho inzira zisobanutse zifasha abakinnyi kubyaza umusaruro ubushobozi bwabo bwose kuko ariho iterambere ry’imikino rikenewe ritangirira.

Mbere yo gutangira umukino nyirizina kandi hafashwe n’umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nkuko byemejwe mu nama itegura iyi mikino, hagendewe ko iyi mikino ibaye u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎Ikipe ya APR VC yegukanye umwanya wa kane mu mikino ya Shampoyona ya Afurika iheruka mu 2025 yatangiye ishaka gutsinda uyu mukino n’ubwo umutoza Sammy Mulinge abakinnyi b’inkingi za mwamba nka Mutabazi Yves, Muvara Ronald, Niyogisubizo Samuel Tyson na Rukundo Willy bari babanje hanze, aho binjiye mu kibuga bagenda basimbura.

‎Abarimo Paul Akan, Niyonshima Samuel na Kanamugire Prince bari babanje mu kibuga bafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-18. Mu iseti ya kabiri iyi kipe ya Black Rhinos yo muri Zimbabwe igerageza kwirwanaho ariko APR VC yari yakoze impinduka ihita iyitsinda itagejeje no ku manota 15 kuko yatsinze 25-10.

‎Mu iseti ya nyuma ikipe y’umutoza w’iyi kipe ifite igikombe cya Spampiyona y’u Rwanda 2025, yazanye abakinnyi bashya batari babonye umwanya wo gukina maze bakomereza aho bagenzi babo bari bagejeje batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-11 bituma begukana umukino wa mbere ku masti 3-0.

‎Imikino ya shampiyona ya Afurika 2026 irakomeza kuri uyu wa Gatatu aho iri kubera muri BK Arena ndetse na Petit Stade Amahoro i Remera, kuva Saa Yine za mu gitondo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka