Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ryamuritse urubuga rwa murandasi
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamuritse ku mugaragaro urubuga rwa murandasi ‘website’, rugamije korohereza abakunzi n’abafatanyabikorwa baryo kugera ku makuru na serivisi zirebana n’uyu mukino.
Uru rubuga www.rwandavolleyball.rw rwamuritswe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, rwubatswe mu buryo bugezweho kandi bworohereza abarureba n’abashakaho amakuru y’ingeri zitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026). Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 47, rizakinwa ku wa 20 Mata -3 Gicurasi 2026.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yavuze ko uru rubuga tuzafasha mu gusakaza amakuru ya Volleyball ku Isi.
Yagize ati “Ni ingenzi cyane ko Isi imenya buri cyose dukora mu Rwanda. Uru rubuga ruzadufasha kubwira Isi amakuru agezweho muri Volleyball ndetse no kubika neza amakuru, amashusho n’amafoto byerekeranye na n’Ishyiraramwe ry’Umukino wa Volleyball.”
Yongeyeho ko "uru rubuga ari indi nzira izajya inyuzwaho amakuru y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, rwiyongera ku mbuga nkoranyambaga zacu zirimo X, Instagram, Facebook na TikTok.”
Ishyirwaho ry’urubuga rwa murandasi rwa FRVB ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryo kwaguka no kugendana n’Isi y’ikoranabuhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|