FRVB: Itariki y’amatora na Komisiyo izayayobora byamenyekanye
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko tariki ya 29 Gicurasi 2021 ari bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi y’iryo shyirahamwe.

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabaye ku Cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, Abanyamuryango ba FRVB bashyizeho Komisiyo y’amatora banemeza ingengabihe y’amatora.
Ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi ya FRVB
– Gutanga Kandidatire: Tariki ya 09 kugera 20 Gicurasi 2021
– Gutangaza Kandidatire zemewe: Tariki ya 20 Gicurasi 2021
– Kwiyamamaza kw’abakandida bemewe: Tariki ya 27 kugera 29 Gicurasi 2029
– Umunsi w: amatora: Tariki 29 Gicurasi 2021
– Kurahira kwa Komite yatowe: Tariki 29 Gicurasi 2021
Abagize Komisiyo y’amatora
– Perezida: Senateri Uyisenga Maurice
Abakomiseri
– Me Ngarambe Raphael
– Kabiligi Viateur
– Ingabire Claire
– Mukase Josiane
Komite Nyobozi izatorwa izayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka ine iri imbere.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|