Byiringiro Patrick wakiniraga KEPLER yitabye Imana

Inkuru y’incamugongo yazindukiye mu matwi y’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa Byiringiro Patrick wari umukinnyi wa Kepler VC.

Inkuru y’urupfu rwa Byiringiro Patrick wari umukinnyi wa Kepler VC, yasakaye muri iki gitondo aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami fayisari (King Faisal Hospital).

Byiringiro w’imyaka 23 yari asanzwe ari umunyeshuri n’umukinnyi w’ikipe ya Kepler volleyball club aho yayigezemo muri 2023. Hari hashize iminsi micye Patrick Byiringiro yumvikanye n’ikipe ya APR VC kuyikinita guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Patrick yitabye Imana azize uburwayi nkuko bitangazwa nabo mu muryango we nubwo uburwayi yari afite butaramenyekana neza.

Ishyirahamwe ry'umukino wa volleyball mu Rwanda ryatanze ubutumwa bwo kwihanganisha
Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda ryatanze ubutumwa bwo kwihanganisha

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka