George Onyancha yegukanye Kigali International Peace Marathon yihariwe n’Abanya-Kenya
Kuri iki Cyumweru habaye Isiganwa Mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe Amahoro 2023 George Onyancha aryegukana muri Marathon yuzuye y’ibirometero 42,195 KM, mu gihe Kennedy Kipyeko yegukanye umwanya wa mbere muri 1/2 cya Marathon.
George Onyancha wari wegukanye umwanya wa gatatu muri Kigali International Peace Marathon ya 2022, uyu mwaka ni we wegukanye umwanya wa mbere muri iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 18 aho ibirometero 42,195 yabyirukanse akoresheje amasaha 2 iminota 17 n’amasegnonda 41, ahita anahabwa igihembo cy’ibihumbi 20 by’amadolari. Uyu mugabo yakurikiwe na bagenzi be 7 bakomoka mu gihugu kimwe.
Mu cyiciro cya 1/2 cya Marathon (21,097 KM) isiganwa n’ubundi ryihariwe n’abanya-Kenya aho ryegukanywe na Kennedy Kipyeko wakoresheje isaha 1 n’iminota itatu n’amasegonda 48 ari we wabaye uwa mbere ku nshuro ya mbere yitabiriye iri siganwa, yakurikiwe na bagenzi be barindwi bakomoka mu gihugu kimwe kuko muri iki cyiciro abakinnyi 8 ba mbere bose ari abanya-Kenya.
Uwa mbere muri iki cyiciro yahembwe ibibumbi 5 by’amadolari.
Mu cyiciro cy’abagore Umunya-Ethiopia-kazi Tsega Muluha ni we wegukanye isiganwa akoresheje amasaha 2 n’iminota 35 n’amasegonda 17 ahabwa ibihumbi 20 by’amadolari aho yakurikiwe n’Umunya-Kenya kazi Charop,Sharon Jemutai yarushije umunota n’amasegonda 12. Muri iki cyiciro mu bakinnyi umunani ,batanu bakomoka muri Kenya mu gihe Ethiopia ifitemo batatu.
Umunya-Kenya kazi Moseti Winfridah Morea ni we wegukanye isiganwa muri 1/2 cya Marathon (21,097 KM), akoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 35 akaba yegukanye igihembo cy’ibihumbi 5 by’amadolari, mu gihe umunyarwandakazi waje hafi muri iki cyiciro ari Yankurije Marthe ukinira Rwamagana Athletics wakoresheje isaha imwe n’iminota 15 n’amasegonda 40 wahawe amadolari 500.
Iri siganwa ryitabiriwe kandi n’abantu batandukanye basiganwe byo kwishimisha mu ntera y’ibirometero 10. Aba barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange; Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Mukazayire Nelly na Michaella Rugwizangoga uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB.
Kigali International Peace Marathon 2023 muri rusange yitabiriwe n’abantu ibihumbi 8,526 biyandikishije mu byiciro byose by’isiganwa baturuka mu bihugu 48 hirya no hino ku Isi.
Ohereza igitekerezo
|