Shyaka ufite umukandara w’umukara muri Karate, atangaza ko icyamuteye gutangira guhiganwa n’abakuru, ari uko yasanze yaratojwe neza kuva akiri umwana, ubu akaba abona ntacyo abura kugirango ahiganwe n’abakuze.
Yagize ati” Natangiye Karate mfite imyaka itanu, ngira amahirwe yo kugira umutoza mwiza witwa Nkoranyabahizi Noel tukiri kumwe kugeza ubu. Ibi byamfashije gutera imbere vuba mu cyiciro cy’imyiyereko muri karate kizwi ku izina rya Kata, ntangira amarushanwa nkiri umwana nkina mu cyiciro cy’abato ( Junior)”.


Shyaka akomeza agira ati” Maze kubona ko urwego rw’abana maze kururenga nubwo nkiri muto , nasabye umutoza wange Nkoranyabahizi Noel ko natangira kurushanwa mu bakuru ( Senior) aranyemerera”.
Umutoza amaze kumwemerera gukina mu bakuru, Shyaka atangaza ko yatangiriye ku marushanwa asoza umwaka wa 2015 akaviramo muri 1/4 cy’irangiza ariko ntiyacika intege akomeza kwitoza, mu marushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, nibwo yongeye gukina aba uwa mbere anegukana igikombe cy’umwana muto witabiriye amarushanwa yo kwibuka.

Nkoranyabahizi Noel utoza Shyaka victor akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate, atangaza ko Yemereye Shyaka guhiganwa mu bakuru kuko yari amaze kurenga urwego rw’abana, kandi bari kumutegurira kuzaserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga kuko ari gutera imbere cyane kandi atanga icyizere cy’ejo hazaza ha Karate mu ruhando rw’amahanga.
Ati “ Nkurikije iterambere rya Shyaka ndetse n’umuvuduko afite mu gufata vuba kandi neza ibyo atozwa, akaba anagira akarusho kuko, arenzaho akanagana imbuga nkoranyambaga kureba uko abateye imbere muri uyu mukino bakina, bintera imbaraga zo gukomeza kumwitaho cyane kuko ntakabuza tuzamutwara mu marushanwa mpuzamahanga, kandi turizera ko azagera kure kuruta aho twe bakuru be bageze tugikina”.
Ikipe y’igihugu ya Karate irateganya kuzitabira amarushanwa Nyafurika ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2016, mu minsi mike bakaba bari butangire kuyitegura byimbitse nk’uko Nkoranyabahizxi Noel yabitangaje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|