Karate: Umunyarwanda yabaye uwa Gatatu mu marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18
Mu marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18 ari kubera mu gihugu cya Algerie, Niyitanga Halifa wari uhagarariye u Rwanda mu cyiciro cyo kurwana (Kumite), yegukanye umudari wa Gatatu ( Bronze cyangwa Umuringa), atsinze uwitwa Obissa David wo muri Gabon.

Mu ijonjora ry’ibanze Niyitanga Halifa wakinaga mu batarengeje ibiro 61, yari yatsinze Marques Lucas wo muri Cap Vert
Mu cyiciro cyisumbuyeho Niyitanga Halifa yatsinzwe ku buryo bugoranye na Terimbere Elvis wo mu Burundi
Kuko yari yitwaye neza yahawe amahirwe yo gusubira mu irushanwa Niyitanga ahita atsinda Djido Jeffrey Ken wo muri Bénin.

Byahise bimuha amahirwe yo guhatanira umudari wa gatatu w’Umuringa (Bronze), Niyitanga ahita atsinda Abissa David wo muri Gabon
Muri ayo marushanwa Shyaka Kaberuka Victor uhagarariye u Rwanda mu marushanwa yo kwiyereka (Kata) ku giti cye ntiyahiriwe n’urugendo kuko mu ijonjora ry’ibanze yatsinzwe na Bourahmoun Riad wo muri Maroc.
Ahawe amahirwe yo gusubira mu irushanwa atsindwa na Oorunmbe Oluwaseun wo muri Nigeria.

Ohereza igitekerezo
|