APR Karate mu bagabo na Club Rafiki mu bagore zegukanye irushanwa ryo #Kwibuka32
Ikipe ya Karate ya APR y’abagabo n’ikipe y’abagore ya Club Rafiki zitwaye neza zegukanye irushanwa ry’umunsi umwe ryateguwe na FERWAKA mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni irushanwa ryabereye mu Karere ka Karongi.
Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’Ikipe ya Karate y’Ingabo zidasanzwe (RDF Special Forces) n’andi makipe atandukanye abarizwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), mu bagabo n’abagore. Ryabaye kandi umwanya wo gukomeza kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.
Mbere y’uko irushanwa ritangira, abagize amakipe yose yaryitabiriye babanje kwifatanya mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwaganaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rubengera, ahashyinguye imibiri y’abasaga 3,439 bishwe muri Jenoside.
Urubyiruko rwitabiriye iri rushanwa, rwahawe umwanya wo gusobanukirwa amateka no gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Umuhoza Pascasie, yashimye urubyiruko by’umwihariko Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, ku ruhare rwabo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu mikino, ndetse no gukomeza gufasha abayirokotse.
Yaboneyeho no kubashishikariza gukomeza kwimakaza indangagaciro za Karate zirimo imyitwarire myiza, ikinyabupfura n’ubwitange, nk’umusanzu mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe n’amahoro arambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|