Tugiye guhatana - Umutoza na kapiteni b’ikipe y’Igihugu igiye mu Mikino Paralempike 2024
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty na kapiteni wayo Mukobwankawe Liliane bavuga ko bagiye mu Mikino Paralempike guhatana atari ugukina gusa n’ubwo bazahatana n’amakipe akomeye.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu gihe iyi kipe ibura amasaha ngo ihaguruke i Kigali mu rukerera rwo ku wa 13 Kanama 2024 yerekeza mu Bufaransa mu mikino Paralempike 2024, aho avuga ko n’ubwo igihe cyo kwitegura kidahagije ariko bari gukora ibishoboka byose.
Ati "Nyuma y’ukwezi ko gutegura ikipe yanjye ,nagize ibihe bigoye by’imyitozo kuko ni igihe gito Kandi tugerageza kubona urwego rwiza rw’ikipe uko dushoboye kuko Paralempike tugiyemo ni urwego rwo hejuru, ni amakipe umunani meza azaba ariyo, turi kugerageza kugeza ku rwego rwabo. Ndabizi ko bigoye kugira imyiteguro myiza mu gihe gito ariko turi kugerageza ibishoboka byose."
Nubwo avuga ko igihe bashakaga gutangirira atari cyo babonye ariko Dr. Mosaad Elaiuty avuga ko batangiye i Paris gukina gusa ahubwo bagiye guhatana.
Ati "Ntabwo tugiye hariya gukina gusa tugiye hariya guhatana, tugiye kugerageza ibyacu bishoboka byose kandi ntekereza ko dushobora kubonayo umusaruro mwiza kuko ikipe yanjye iri kuzamuka cyane, ntabwo izaba ikipe yoroshye kuri buri wese tuzakina. Twifuzaga kureba uko duhagaze mbere ariko ntabwo twabonye ayo amahirwe gusa tugiye kugerageza turebe uko ikipe ihagaze kandi nizera ko bashobora gutungurana"
Umutoza avuga ko mu gukaza imyiteguro bari basabye kujya kwitegurira hanze ariko ko bitashobotse kandi baburiyemo amahirwe.
Ati "Iki ni ikibazo gikomeye twarabisabye, twarase "Super Six", twabuze amahirwe yo kujya muri Iran, twasabye kwitegurira mu Butaliyani, ikibazo ni uko twabuze ayo mahirwe kandi andi makipe yarakinnye ariko tugomba kubyakira tugakora ibyacu kuko iyi ni imwe mu ntambwe zacu, intego zacu ni ndende, ni Los Angeles (Imikino izaberayo 2028), icyo tuzakora ubu ni intambwe igana imbere."
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball Mukobwobwankawe Liliane yunga mu ry’umutoza akavuga ko nawe ikibajyanye mu Bufaransa ari ukugaragaza impinduka nk’abantu bagiye gukina iyi mikino ku nshuro ya gatatu.
Ati "Icyo tugiye gukora mu Bufaransa ni ukugaragaza impinduka nk’abantu bagiye gukina iyi mikino ku nshuro ya gatatu. Ni amakipe atoroshye (Brazil, Slovenia na Canada bari kumwe mu itsinda) akomeye afite aho amaze kugera anakina buri gihe ariko ntabwo biduteye ubwo, icyo twiteguye ni uguhangana kuko si ubwa mbere tuzaba duhuye."
Mukobwankawe nawe avuga ko kuba batarabonye amahirwe yo kujya kwitegura bakina imikino itandukanye hanze y’u Rwanda bitabateye impungenge cyane ariko biteguye kuko batangiye kwitegura kare.
Ati "Impungenge ntabwo zabura bamaze igihe kinini,bagiye mu mikino myinshi (Amakipe bari kumwe mu itsinda) mu marushanwa bategura ukeneye kuza akaza, hari iyo twarase yitwa "Super Six" ariko kuko tutagiyeyo umwanya bawuhaye u Bufaransa, ubwo ni uburaribonye twahombye ariko navuga ngo ntabwo byaduca intege nk’abakinnyi kuko dusa nk’aho tugiye gukina tutamaze igihe twicaye kandi unabitekerejeho cyane byatuma n’ibyo umutoza yaduhaye ntacyo ubimaza gusa birashoboka ko dushobora kwitwara neza."
Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere Saa Saba z’ijoro iruhukira mu Mujyi wa Courbevoie, aho bazaba icyumweru mbere yo kujya aho abazaba baje muri iyi mikino bazaba muri rusange.
U Rwanda ruzakina umukino warwo wa mbere tariki 29 Kanama 2024 aho ruzatangira rukina na Brazil.
Ohereza igitekerezo
|