Teqball: Abarimo abatoza bagiye guhugurwa kuri ruhago ikinirwa ku meza

Ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Umunya-Eswatini, Bhembe Malungisa akaba inzobere mpuzamahanga muri ruhago ikinirwa ku meza, yageze mu Rwanda aho aje guhugura abarimo abatoza b’Abanyarwanda kuri uyu mukino utamaze igihe kinini uhageze.

Ronaldinho Gaúcho ni umwe mu batangiye gukina uyu mukino mu ba mbere
Ronaldinho Gaúcho ni umwe mu batangiye gukina uyu mukino mu ba mbere

Aya mahugurwa azatangwa na Bhembe Malungisa azamara iminsi itatu, aho azatangira kuri uyu wa kane kugera tariki 14 kugeza ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, akabera mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ahari icyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ikinirwa mu meza (FERWATEQ) ari naryo ryayateguye rifatanyije n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi FITEQ.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball mu Rwanda, Ishimwe Olivier avuga ko aya mahugurwa azafasha mu iterambere ry’umukino mu Rwanda.

Aya mahugurwa azatangwa na Bhembe Malungisa amare iminsi itatu
Aya mahugurwa azatangwa na Bhembe Malungisa amare iminsi itatu

Ati ”Aya mahugurwa agiye gufasha Abanyarwanda kumenya ndetse no gusobanukirwa umukino wa Teqball kurushaho. Uyu mukino ni umwe mu mikino iri gukura cyane ku Isi, ndetse ukaba umukino ugomba gushyirwamo imbaraga kuko wenda gusa n’umupira w’amagaru kandi Abanyarwanda bakunda cyane."

Perezida w'Ishyirahamwe rya Teqball mu Rwanda (FERWATEQ) Ntirenganya Frederic
Perezida w’Ishyirahamwe rya Teqball mu Rwanda (FERWATEQ) Ntirenganya Frederic

Mu bazahugurwa kuri uyu mukino harimo abakinnyi, abasifuzi, abatoza, itangazamakuru ndetse n’abandi bifuza kugira ubumenyi kuri uyu mukino muri rusange aho azarangira nibura mu Rwanda, hari abasifuzi basifura imikino Mpuzamahanga ndetse hari n’abantu bafite ubushobozi bwo gutanga amahugurwa mu bindi bihugu birimo ibituranye n’u Rwanda.

Teqball ikinwa gute?

Teqball ni umukino ukinwa nk’umupira w’amaguru ariko ukaba ukunze gukinirwa munzu itwikiriye. Uyu mukino ushobora gukinwa n’abantu babiri umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi cyangwa se ukaba wakinwa n’abantu bane babiri bagize ikipe imwe ndetse n’abandi babiri bagize indi.

Uyu mukino wakinwa n'abantu bane babiri bagize ikipe imwe ndetse n'abandi babiri bagize indi
Uyu mukino wakinwa n’abantu bane babiri bagize ikipe imwe ndetse n’abandi babiri bagize indi

Uyu mukino wa Teqball watangiye bwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2014 utangiriye mu gihugu cya Hungary.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka