Table Tennis: Kelia na Ndekwe mu begukanye “Chinese Ambassadors Cup”

Abakinnyi Hirwa Kelia na Ndekwe Kellys mu cyiciro cy’abakuru ni bamwe mu bakinnyi begukanye irushanwa rya Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2025 ryabereye mu mujyi wa Kigali.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 203 abagabo n’abagore bose hamwe bavuye mu makipe 8 yaturutse mu turere twa Huye, Bugesera, Rubavu ndetse n’umujyi wa kigali.

Umukino wa Table Tennis umaze gutera imbere mu Rwanda
Umukino wa Table Tennis umaze gutera imbere mu Rwanda

Ibyiciro bine nibyo byahatanye muri iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryatangiye ku wa gatandatu taliki ya 15 rigasozwa ku cyumweru taliki ya 16 ugushyingo 2025. Muri uyu mwaka hahatanye ibyiciro 3 birimo abatarengeje imyaka 12, 15, 19 ndetse n’abakuru abagabo n’abagore.

Mu cyiciro cy’abakuru ariko batarengeje imyaka 19, abakinnyi Kelia Hirwa ukinira ikipe ya Ubumwe TTC mu cyiciro cy’abagore, Kellys Ndekwe nawe ukinira ikipe ya Ubumwe mu cyiciro cy’abagabo, nibo wegukanye ibikombe.

Ikipe ya Spero TTC niyo yegukanye imidari myinshi
Ikipe ya Spero TTC niyo yegukanye imidari myinshi

Birungi John Bosco uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, yashimiye cyane ambasade y’u bushinwa mu Rwanda ndetse yongera gucyeza abakinnyi buyu mukino kubwo kuzamura u rwego bigaragarira buri wese.

“Ndishimye cyane, nshimishijwe n’u rwego abakinnyi bariho, niba mwabibonye uwegukanye igikombe ari munsi y’imyaka 19. Mu myaka 8 ishize, abasaza nibo begukanaga ibi bikombe”

Yakomeje ashimira uruhare runini rwa ambasade y’ubushinwa mu Rwanda mu iterambere ryuyu mukino.

Ati “Ndashimira cyane amabasade y’ubushinwa mu Rwanda, batuba hafi kuko badutera inkunga mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’imyitozo kuko aba bana mubona bahawe abahirwe yo kujya mu bushinwa kwitorezayo bamarayo ukwezi kandi ibi biba kenshi ibyo bikiyongeraho aya marushanwa ya ambassador’s Table Tennis Cup”

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda John Bosco Birungi aribkumwe na amabasaderi w'ubushinwa mu Rwanda Gao Wenqi
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda John Bosco Birungi aribkumwe na amabasaderi w’ubushinwa mu Rwanda Gao Wenqi

Amakipe ya Spero TTC niyo yegukanye imidari myinshi aho yegukanye imidari 17 ikurikirwa na Ubumwe TTC yo yegukanye imidari 10 ndetse na Rilima yegukanye imidari 6

Kuri iyi nshuro, Iri rushanwa ryitabiriwe na ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda Gao Wenqi. “Chinese Ambasador’s Cup” yakinwaga ku nshuro yayo ya 6 aho ryatangiye gukinwa muri 2018 ariko rikaza gukomwa mu nkokora ho imyaka ibiri ridakinwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Usibye shampiyona ya Table Tennis ikinwa mu mpera za buri mwaka binyuzwe mu makipe, uyu mukino umaze kugera nibura mu gihugu hose cyane muri gahunda zagiye zishyirwa mu mashuri hirya no hino mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka