Rwanda Mountain Gorilla Rally yongeye yagarutse, imihanda izakoreshwa
Isiganwa ry’imodoka rimaze kumenyerwa mu Rwanda rizwi nka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ ryongeye ryagarutse, iry’uyu mwaka rikazatangira ku wa Gatanu tari 4 Nyakanga 2025.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje imihanda iri siganwa rizifashisha, kugira ngo abandi bagenzi bamenye ahandi bazanyura mu masaha iryo rushanwa rizaba ririmo kuba, ku buryo ntawe uzabangamirwa.
Ku ya 4 Nyakanga 2025, isiganwa rizabera mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda ihuza Kigali Convention Center (KCC)-Kigali Heights-KBC, kuva saa tanu kugera saa munani (11:00-14:00). Kubera rero imyiteguro y’irushanwa, iyo mihanda izaba ifunze kuva saa yine za mu gitondo (10:00).
Ku itariki ya 5 Nyakanga 2025, isiganwa rizakomereza mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Gako-Gasenyi-Nemba. Kuva saa mbiri za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ku itariki ya 6 Nyakanga 2025, isiganwa rizakomereza mu mihanda ya Kamabuye-Gako-Ruhuha nanone mu Karere ka Bugesera, kuva saa mbiri za mu gitondo kugera saa munani (8:00-14:00).

Abantu bakaba basabwa kwihanganira izi mpinduka. Ikindi ni uko abapolisi bazaba bahari aho hose kugira ngo babayobore, uwagira ikibazo akaba yahamagara 0788311216, 0788311502.
Iri rushanwa ryitabirwa n’abaturuka mu bihugu bitandukanye, imodoka bakoresha zikaba zigendera ku muvuduko uri hejuru, bityo abaturage bagasabwa kwishimira kurireba ariko bakanigengesera, bakigira kure y’umuhanda hirindwa impanuka.

Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubwire ish Kevin agerageze kwishyura iyo myambaro akinana we namukuruwe
Mubwire ish Kevin agerageze kwishyura imyenda yambara mumasiganwa we namukuruwe kwambura sibyiza
Ewana ibintu mbanumva arivyiza cane. None natwe turi mu Burundi ntidutumiwe ko numvise umwenga mwatumiye abaturagi b’urwanda gusa?
In my additional words
Numvaga byaba byiza Yuko ayo masiganwa yajya aba muturere twose twigihugu muburyo bwo gutanga ibyishimo kumuturarwanda wese
Kandi bikaba mubihe bitandukanye ,ikindi nuko mwafasha abantu bifuza kwiga imodoka no gutwara ayo masiganwa baba barabuze uburyo cyangwa ubushobozi bwibyo bikorwa murakoze
Muruhande rwange ndumwe mubifuza ibyo bikorwa kuko nkunda imodoka cyane mbanumva mbishaka cyane kuko bimbamo kuva ndi umwana