RAC yigaragaje mu Irushanwa ry’Imikino y’Abakozi(Amafoto)
Amakipe ya RAC, RBC na CHUB yegukanye ibikombe mu irushanwa ry’imikino y’abakozi ihuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Ni imikino yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize ihuzwa n’umunsi Mpuzamahanga w’umurimo , hakinwa imikino ya nyuma aho mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenze ijana, mu bagabo ikipe ya RAC yegukanye igikombe itsinze CHUB ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma WASAC yegukana umwanya wa gatatu itsinze RBC 3-0. Mu bagabo kandi ariko mu bigo bifite abakozi bari munsi y’ijana ikipe ya DGIE niyo yegukanye igikombe itsinze RBC ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma mu gihe REG yatsinze NISR igitego 1-0 ku mwanya wa gatatu.
Muri Volleyball, mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru y’inaja mu bagabo, ikipe ya RAC yongeye kwegukana igikombe itsinze MINICT ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 naho umwanya wa gatatu utwarwa na RRA yatsinze CHUB amaseti 3-1. Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana mu bagabo kandi , igikombe cyatwawe na NISR itsinze RwandAir amaseti 3-2 naho mu bagore Volleyball yakinwe mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana gusa aho RBC yatwaye igikombe itsinze WASAC amaseti 3-0.
Muri Basketball mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenga ijana, mu bagabo ikipe ya RRA yatwaye igikombe itsinze RAC amanota 78-72, umwanya wa gatatu wegukanwa na RTDA yatsinze WASAC amanota 73-64. Mu bagabo kandi, mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana igikombe cyatwawe na NISR yatsinze DGIE amanota 95-86 naho MOD yegukana umwanya wa gatatu itsinze RwandAir amanota 73-70.
Mu bagore muri Basketball, mu cyiciro cy’ibigo bifite hejuru y’abakozi ijana ikipe ya CHUB yatsindiye RBC amanota 72-47 yegukana igikombe mu gihe mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana igikombe cyegukanwe na RBC yatsindiye CHUB ku mukino amanota 78-10.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|