Ku nshuro ya mbere hagiye kuba irushanwa ry’Imikino yo kwiyerekana

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa ry’imikino yo kwiyerekana ’Acrobatics and Rythymic Gymnastics’ aho ryateguwe na Kigali International Gymnastics Academy (KIGA), ku bufatanye na n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Gymnastics mu Rwanda (FERWAGY).

Ni irushanwa rizahuza abakinnyi b’ingeri zose mu byiciro byose by’imyaka yose birimo abana bato cyane(Tiny Tots), abana (Juniors) ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru rikinirwe mu kigo cy’ishuri cya Iwacu Academy mu mudugudu wa Vision City, i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Cyenda z’igicamunsi, ku Cyumweru tariki 14 Kamena 2026.

Uwayezu Pascal uhagarariye Kigali International Gymnastics Academy yateguye iki gikorwa yavuze ko aba bana bamaze igihe kinini bahugurwa mu mukino wa Gymnastics mu byiciro bitandukanye,bityo ko ari igihe kiza cyo kwerekana impano,ubuhanga n’ubumenyi bawufitemo.

Biteganyijwe ko abana barenga ijana aribo bazitabira iri rushanwa, aho bazaturuka mu bigo bitandakunye byo mu mu Mujyi wa Kigali birimo Iwacu Academy rizaberamo, aho haziyerekana ababigize umwuga, hakanarushanwa amakipe ndetse abantu ku giti cyabo

Ni irushanwa rizahuza abakinnyi b'ingeri zose mu byiciro byose by'imyaka yose birimo abana bato cyane(Tiny Tots), abana (Juniors) ingimbi n'abangavu ndetse n'abakuru
Ni irushanwa rizahuza abakinnyi b’ingeri zose mu byiciro byose by’imyaka yose birimo abana bato cyane(Tiny Tots), abana (Juniors) ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka