Isiganwa ngarukamwaka ry’imodoka ‘Huye Rally’ ryagarutse (Amafoto)
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira, mu Ntara y’Amajyepfo hatangiye isiganwa ry’imodoka rimenyerewe nka ‘Huye Rally’, aho iry’uyu mwaka(2025) ribera mu Turere twa Huye na Gisagara, rikazasozwa kuri iki Cyumweru, iya 26 Ukwakira.
Iri siganwa ryashyizweho mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.
Imodoka 15 zirimo 12 z’Abanyarwanda n’eshatu z’Abanya-Uganda ni zo zitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka, abakunzi b’uyu mukino bakaba batatanzwe ku mihanda ya Huye ahatangirijwe isiganwa, n’ubwo hari nijoro ndetse n’imvura itonyanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mu Rwanda kwl muratey imber kugezaho mukoresha amarushyanwa y,imiduga_muratey imbere muragahora imbere,ndabatahij Abaturarwanda bose mugir ibih byiza.