Intara y’Amajyepfo yihariye ibikombe by’Amashuri Kagame Cup U-20

Ikipe y’ishuri rya CGFK yo mu karere ka Kicukiro mu bahungu na PSBB mu bakobwa zegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Amashuri Kagame Cup mu batarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru mu gihe muri rusange ibikombe byihariwe n’ibigo byo mu Ntara y’Amajyepfo birimo Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi

CGFK yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
CGFK yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru

Ni imikino yasojwe ku wa 31 Gicurasi 2026, aho mu mupira w’amaguru iyi kipe yo mu karere ka Kicukiro ya CGFK yegukanye igikombe mu bahungu itsinze GS APE RUGUNGA 1-0 ku mukino wa nyuma warebwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson; Habyarimana Florent ushizwe amashyirahamwe ya siporo muri Minisiteri ya Siporo; Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher.

Mu cyicaro cy’abakobwa igikombe cy’Amashuri Kagame Cup muri ruhago, cyegukanwe na PSBB yo mu karere ka Huye itsinze aho ku mukino wa yahatsindiye n’abundi GS APE Rugunga yari yageze ku mukino wa nyuma mu byicuritse byombi, kuri penaliti.

‎Ikipe y’ikigo cya Ecole Sainte Bernadette ya Kamonyi cyihariye ibikombe mu mikino itandukanye muri iri rushanwa aho iki kigo cyo mu Karere ka Kamonyi cyegukanye igikombe cya Basketball ya batatu kuri batatu mu bahungu no mu bakobwa, cyegukana igikombe cya Basketball isazwe mu bakobwa ndetse inegukana igikombe cya Beach Volleyball mu bakobwa mu gihe muri basketball isanzwe mu bahungu igikombe cyegukanwe na ITS yo mu karere ka Gasabo .

‎Ikipe y'ikigo cya Ecole Sainte Bernadette ya Kamonyi cyihariye ibikombe
‎Ikipe y’ikigo cya Ecole Sainte Bernadette ya Kamonyi cyihariye ibikombe

‎Muri Handball, igikombe cyatwawe na GS Tabagwe yo mu Karere ka Nyagatare mu bahungu naho mu bakobwa cyegukanwa na ES Kiziguro. Muri Volleyball igikombe cyatwawe na Nyanza TSS yo mu Karere ka Nyanza, mu bahungu naho mu bakobwa cyegukanwa na GS Indangaburezi yo mu Karere ka Ruhango.

‎Mu mukino wa Rugby ibikombe byatwawe na Gitisi TSS yo mu Karere ka Ruhango mu bahungu n’abakobwa, naho muri Netball igikombe gitwarwa n’ikipe ya GS Gahini yo mu Karere ka Kayonza. Muri Beach Volleyball ho igikombe cyatwawe na PSVF yo mu Karere ka Huye mu bahungu naho mu bakobwa gitwarwa na ESB yo mu Karere ka Kamonyi.

‎Aya makipe yitwaye neza akegukana ibikombe n’andi yegukanye imidari muri iyi mikino itandukanye azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Afurikay’Iburasirazuban’iyoHagati, izabera i Morogoro muri Tanzania kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 23 Kanama 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka