Golf: Ibikorwa remezo, koroshya ingendo ibyashingiweho tuza i Kigali - Charles Gacheru
Mu gihe irushanwa mpuzamahanga rya Golf “SportsBiz Africa Championship” ribura umunsi
umwe ngo rishyirweho akadomo, umunyakenya Charles Gacheru yatangaje ko guhitamo u Rwanda hagendewe ku bintu byinshi birangajwe imbere n’ibikorwa remezo, koroshya ingendo, amahoteri ndetse n’ibindi

Charles Gacheru Umunyakenya ushinzwe ibikorwa no kumenyekanisha irushanwa rya Golf rizwi nka Sunshine Development Tour – East Africa Swing rihuza abakinnyi ba Golf muri a Afurika y’amajyepfo n’iburasirazuba, yagarutse ku byagendeweho bahitamo u Rwanda kuri iyi nshuro yaryo ya gatanu aho yavuze ko hagendewe ku bintu byinshi birangajwe imbere n’ibikorwa remezo, koroshya ingendo, amahoteri ndetse n’ibindi.
Yagize ati “Twagendeye kuri byinshi tuzana iri rushanwa i kigali, nk’uko mubizi Kigali Golf Resort & Villas ni kimwe mu bibuga byiza dufite muri Kano karere, ndetse nanavuga ko ari iya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hagati kuko yujuje byose bisabwa kugira ngo yakire irushanwa iryo ari ryo ryose rikomeye rya Golf, rero icyo ni kimwe mu byo twagendeyeho”
Charles Gacheru yakomeje avuga ko n’ibindi bikorwa remezo biboneka mu Mujyi wa Kigali, biri mu byagendeweho.
Ati “Kwakira irushanwa nk’iri ntabwo bigarukira ku kibuga cyiza gusa, ahubwo harebwa n’ibindi nk’amahoteri, uburyo bw’ingendo ku bakinnyi n’ababaherekeza kuza mu irushanwa kandi ibyo byose u Rwanda rurabyujuje kuko ntitwakwirengagiza ko u Rwanda ari Igihugu kimaze kwerekana ko gifite ubushobozi bwo kwakira imikino n’inama mpuzamahanga kandi bikagenda neza. Nari mu Rwanda ubwo habaga kongere (congress) ya FIFA, Inteko rusange ya FIA, BAL, Tour Du Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye kandi byose byagenze neza. Rero ibyo byose byatumye tuza mu Rwanda”.

Irushanwa Golf SportsBiz Africa Championship rigeze ku munsi waryo wa kabiri aho kugeza ubu umunyarwanda Celestin Nsanzuwera akiyoboye abandi mu gihe habura umunsi umwe ngo rishyirweho akadomo.

Ni irushanwa ryateguwe ndetse rihuzwa n’inama y’ubucuruzi na Siporo “SportsBiz Africa forum” izabera mu Rwanda i Kigali kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Centre.
Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’ibihangange muri uyu mukino, biyobowe n’Umunya Afurika y’Epfo ’Haydn Porteous’ umaze kwegukana inshuro 2 irushanwa mpuzamanga rya DP World Tour champion, ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye muri uyu mukino bavuye mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo mu karere.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|