Cricket: U Rwanda rwatsinze Malawi mu irushanwa ryo #Kwibuka32

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Malawi mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri gukinirwa kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga mu Mujyi wa Kigali, kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru aho rwari rwatsinzwe na Zimbabwe.

U Rwanda rwatsinze Malawi
U Rwanda rwatsinze Malawi

Muri uyu mukino w’umunsi wa kabiri wakinwe ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, Malawi niyo yatsinze toss (Gutombora kubanza kujugunya udupira ’Bowling’ cyangwa gutangira ukubita udupira ’Batting’m) aho yatangiye ijugunya udupira ibuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi.

U Rwanda rwari rwatangiye ru rukubita udupira rwasoje igice cya mbere(first inning) rushyizeho amanota 174 muri overs 20 mu gihe muri iki gice Malawi yasohoye abakinnyi 6 b’u Rwanda aho yasabwaga gushyiraho amanota 175 ibi bitayoroheye kuko muri izi overs bashyizeho amanota 108 gusa u Rwanda rusohoye abakinnyi batanu babo, rwegukana intsinzi rutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 66.

Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha muri iri rushanwa
Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha muri iri rushanwa

Mu wundi mukino wabaye ikipe y’igihugu ya Brazil yatsinze iya Nigeria ku kinyuranyo cya wickets zirindwi aho mu gice cya mbere Nigeria yari yatangiye ishyiraho amanota 111 naho Brazil ikaba yasohoye abakinnyi 6 ba Nigeria(6 Wickets). Mu gice cya kabiri, Brazil ntibyayisabye gukina overs zose kuko muri 18 n’udupira tubiri yari imaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Nigeria yo yari yasohoye abakinnyi batatu ba Brazil.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane kandi ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze iya Zimbabwe mu gihr imikino irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho Saa Tatu n’Igice za mu gitondo u Rwanda rurakina na Nigeria, Saa Tatu n’iminota 45 Brazil ikine na Malawi mu gihe ku gicamunsi, Saa Saba n’Igice Zimbabwe W HPC irakina na Brazil.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu muri rusange, riri kuba ku nshuro ya 12. Mbere yo gutangira gukinwa abaryitabiriye uyu mwaka, ku wa Kabiri w’iki cyumweru basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisiozi basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yo gutangira irushanwa, abaryitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mbere yo gutangira irushanwa, abaryitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Amakipe yitabiriye
Amakipe yitabiriye
Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha muri iri rushanwa
Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha muri iri rushanwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka