Cricket: U Rwanda rwakiriye ICC Women’s Chellenge ibayeho bwa mbere, rwatsinzwe n’u Butaliyani rutsinda Vanuatu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Cricket yatangiye itsindwa n’u Butaliyani nayo itsinda Vanuatu mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge ribayeho ku nshuro ya mbere mu mateka, riri kubera kuri Stade ya Cricket ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuva tariki 18 Mata 2026 kugeza ku ya 1 Gicurasi 2026.

Ni umukino u Rwanda arirwo rwatsinze toss(Gutombora gutangira ujugunya udupira(Bowling) cyangwa gutangira ukubita udupira(Batting) maze bahitamo gutangira bajugunya udupira ari nako babuza ikipe y’igihugu y’u Butaliyani gushyiraho amanota menshi gusa mu gihe biteguraga gutangira umukino hagwa imvura nyinshi yamaze igihe kinini byatumye igihe cyagenwe cy’umukino gihinduka kuko Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yakinnye overs 10 ishyiraho amanota 72,u Rwanda rusohoye umukinnyi umwe w’ Butaliyani (1 Wicket).

Hifashishijwe DLS( Duckworth-Lewis-Stren Method) yifashishwa mu gihe habaye ikibazo nk’icyi hemejwe ko u Rwanda rukina overs zirindwi zingana n’udupira 42 basabwamo amanota 67. Aba bari b’u Rwanda ntabwo byabakundiye kuko basoje izi overs zirindwi bashyizeho amanota 50, u Butaliyani ikaba busohoye abakinnyi batatu b’u Rwanda, u Butaliyani butsinda ku cyinyuranyo cy’amanota 16.

U Rwanda rwihimuriye kuri Vanuatu kuri iki Cyumweru

Mu mukino wa kabiri wakinwe kuri iki Cyumweru, Saa Tatu za mu gitondo, u Rwanda rwatsinze Vanuatu aho rwabanje gutsinda tombora yo guhitamo gutangira ujugunya udupira(Bowling),Cyangwa gutangira ukubita udupira(Batting) maze bahitamo gutangira badukubita barwana no gushyiraho amanota menshi.

Igice cyambere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 109,ikipe ya Vanuatu igisoza isohoye abakinnyi umunani b’u Rwanda (8 wicket).

Igice cya kabiri cyatangiye Vanuatu isabwa amanota 110 ngo itsinde uyu mukino, bitaboroheye kuko muri overs 19 n’udupira dutatu u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Vanuatu (Allout) yari imaze gushyiraho amanota 68 gusa, u Rwanda rutsinda ku kinyuranyo cy’amanota 41. Muri uyu mukino kapiteni w’u Rwanda Marie Diane Bimenyimana niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu mukino wakurikiyeho ikipe y’igihugu ya Nepal yatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 50 aho Nepal yashyizeho amanota 112 muri overs 20 u Butaliyani busohoye abakinnyi umunani ba Nepal (8 Wickets). U Butaliyani ntibwashoboye gukuraho icyo kinyuranyo kuko muri overs 18 n’udupira tune Nepal yari imaze gusohora abakinnyi bose babwo(All out) bushyizeho amanota 62.

Imikino izakomeza ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, u Rwanda rwisobanura na Leta Zunze Ubumwe za Amerika Saa Tatu za mu gitondo mu gihe Vanuatu n’u Butaliyani bazisobanura Saa Saba z’igicamunsi imikino yose iri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Byiringiro Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda yavuze ko babyakiriye neza kuba barahawe kwakira iri rushanwa dore ko bigaragaza icyizere u Rwanda rufitiwe.

Ati" Ni ibintu twakiriye neza byerekana ko u Rwanda badufitiye icyizere cyo twakakira imikino neza. Iri rushanwa rivuze ikintu kinini kuri twebwe kuko ni irushanwa Mpuzamigabane.Dusanzwe twakira amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika ariko ni ni ubwa mbere iri rushanwa ribayeho none batugiriye icyizere baduha kuryakira. Ni ibyerekana ko ICC ifitiye u Rwanda icyizere muri rusange”.

Byiringiro Emmanuel yakomeje avuga ko iki gikombe hari icyizere ko cyasigara mu Rwanda.

Ati ”Muri Cricket tumaze igihe tugerageza gutwara ibikombe cyane cyane ku bakobwa, rero hari icyizere ko n’iki twagitwara”.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi barimo Bimenyimana Diane, Utagushimaninde Fanny, Ishimwe Gisele, Umutoniwase Clarisse, Niyomuhoza Shakila, Ishimwe Henriette, Ikuzwe Alice, Murekatete Belyse, Uwase Geovanis, Irera Rosine, Shimwamana Rosette, Irakoze Flora, Uwase Merveille na Uwimana Ruth.

Gahunda y'imikino yose muri rusange
Gahunda y’imikino yose muri rusange

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka