Boxing: Body Max Boxing Club yahize guhagararira u Rwanda mu mikino Olempike
Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’Iteramakofe ya Body Max Boxing Club, buvuga ko mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine iri imbere bugomba kuba bwabonye nibura umukinnyi w’Umunyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga ushobora kwitabira imikino Olempike.
Ibi byagarutsweho na Perezida wa Body Max Boxing Club, Kalisa Vicky ku wa 1 Ukuboza 2024 ubwo iyi kipe yasurwaga n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, aho ikorera imyitozo i Nyamirambo.
Yavuze ko uyu mukino usa nk’uwasigaye inyuma mu Rwanda, ariko bafite intego yo kuwuzamura bahereye ku batoza bakomeye bashyizweho bagasabwa kwerekana umukinnyi wakina imikino Olempike mu myaka ine iri imbere.
Yagize ati "Ubu twongereye imbaraga mu ikipe yacu y’iteramakofe, ubu twazanye abatoza bavuye muri Uganda bafite ubushobozi, ubu mu masezerano twagiranye ni uko mu myaka itatu bagomba kutwereka Umunyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga ushobora gukina imikino Olempike kuko ni umukino wasigaye inyuma."
Uretse ibiganiro Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda bwagiranye n’ubuyobozi bwa Body Max Boxing Club ndetse n’abakinnyi bari bari mu myitozo, iri Shyirahamwe ryanageneye iyi kipe ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri uyu mukino.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|