U Rwanda rwegukanye ibikombe byose bya IHF Trophy Zone 5 (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu, amakipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 na 20 yegukanye ibikombe bibiri by’Akarere ka Gatanu atsinze u Burundi na Ethiopia ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wa nyuma aya makipe yawugezeho nyuma yo gutsinda imikino yabo yose y’amatsinda aho mu batarengeje imyaka 18 ku munsi wa mbere u Rwanda rwatsinze Tanzania, rugatsinda Djibouti ruyiteye mpaga mu gihe rwasoje rutsinda Kenya. Muri 1/2 u Rwanda rwakinnye na Uganda ruyisezerera rutsinze ibitego 34-30 rugera ku mukino wa nyuma w’iyi mikino mu batarengeje imyaka 18 aho rwagombaga gukina n’u Burundi.

Mu batarengeje imyaka 18 u Rwanda rwatsinze u Burundi ku mukino wa nyuma
Mu batarengeje imyaka 18 u Rwanda rwatsinze u Burundi ku mukino wa nyuma

Ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatanu, igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ibitego 20-18. Ni umukino wari ukomeye cyane urimo no guhangana byatumye igice cya kabiri cyegukanwa n’u Burundi butsinze ibitego 20 kuri 19 gusa muri rusange u Rwanda rwegukana intsinzi ku bitego 39-38 runegukanye igikombe.

Mu batarengeje imyaka 20 kandi naho u Rwanda rwatsinze imikino yose y’itsinda aho rwatangiye irushanwa neza ku wa Mbere w’iki Cyumweru rutsinda Tanzania, rukurikizaho Djibouti rusoza itsinda rutsinda Ethiopia yari iwayo, rugera muri 1/2 rwagombaga guhurira na Kenya rwasezereye ruyitsinze ibitego 41-33 n’ubundi rugomba guhura na Ethiopia ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 20 rutsinze Ethiopia
U Rwanda rwegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 20 rutsinze Ethiopia

Kuri uyu mukino wa nyuma muri iki cyiciro nawo wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwasoje igice cya mbere rufite ibitego 17 kuri 12 bya Ethiopia yari mu rugo. Igice cya kabiri cyihariwe na Ethiopia igitsindamo ibitego 25 mu gihe u Rwanda rwatsinzemo 22 gusa kuko rwitwaye mu cya mbere rutsinda umukino ku bitego 39-37, rwegukana igikombe.

Abaherekeje amakipe barimo abatoza n'abayobozi barimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda Twahirwa Alfred (Wa mbere ibumoso)
Abaherekeje amakipe barimo abatoza n’abayobozi barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda Twahirwa Alfred (Wa mbere ibumoso)

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka