
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa mbere mu gikombe gihuza ibihugu byabaye ibya mbere kuri buri mugabane, aho u Rwanda ruhagarariye umugabane wa Afurika.
U Rwanda rwakinnye umukino warwo wa mbere n’igihugu cya Nicaragua cyo muri Amerika yo hagati, umukino warangiye u Rwanda ruwutsinze ibitego 50 kuri 27.



Muri uyu mukino, umunyezamu w’u Rwanda Uwayezu Arséne yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi, nyuma yo gukuramo imipira 18 yashoboraga kuvamo ibitego.










U Rwanda rwabonye itike ya 1/2
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rubona itike ya 1/2 nyuma y’aho Nicaragua yari imaze gutsindwa imikino ibiri yose yo mu itsinda.
U Rwanda rurasubira mu kibuga uyu munsi Saa kumi ku masaha yo mu Rwanda n’igihugu cya Uzbekistan, itsinda ikaza guhita guhita iyobora itsinda, hakanamenyekana uko amakipe azahura muri 1/2.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|