U Rwanda rwatsinze Nicaragua mu gikombe mpuzamigabane kibera muri Kosovo (Amafoto)

Ku munsi wa mbere w’igikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase) kiri kubera muri Kosovo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere

U Rwanda nyuma yo kwegukana intsinzi ya mbere
U Rwanda nyuma yo kwegukana intsinzi ya mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa mbere mu gikombe gihuza ibihugu byabaye ibya mbere kuri buri mugabane, aho u Rwanda ruhagarariye umugabane wa Afurika.

U Rwanda rwakinnye umukino warwo wa mbere n’igihugu cya Nicaragua cyo muri Amerika yo hagati, umukino warangiye u Rwanda ruwutsinze ibitego 50 kuri 27.

Muri uyu mukino, umunyezamu w’u Rwanda Uwayezu Arséne yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi, nyuma yo gukuramo imipira 18 yashoboraga kuvamo ibitego.

U Rwanda rwabonye itike ya 1/2

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rubona itike ya 1/2 nyuma y’aho Nicaragua yari imaze gutsindwa imikino ibiri yose yo mu itsinda.

U Rwanda rurasubira mu kibuga uyu munsi Saa kumi ku masaha yo mu Rwanda n’igihugu cya Uzbekistan, itsinda ikaza guhita guhita iyobora itsinda, hakanamenyekana uko amakipe azahura muri 1/2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka